Dr Frank Habineza yagizwe Ambasaderi w’amashyaka arengera ibidukikije ku Isi (Global Greens Ambassador) | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr Frank Habineza yagizwe Ambasaderi w’amashyaka arengera ibidukikije ku Isi (Global Greens Ambassador)

Umuyobozi w’ishyaka DGPR (Democatric Green Party of Rwanda) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, yagizwe Ambasaderi w’umuryango uhuza amashyaka arengera ibidukikije na demokarasi ku Isi.

Dr Habineza yahawe iyi nshingano hashingiwe ku muhate yagize mu kurengera ibidukikije n’ibyo yagezeho kuva mu 2018 ubwo yari ahagarariye ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika.

Jose Miguel Quintanilla na Bodil Valero bahagarariye uyu muryango uzwi nka ‘Global Greens’, mu ibaruwa bandikiye Dr Habineza, bamumenyesheje ko bafashe icyemezo cyo kumuha iyi nshingano kuko yateje imbere amahame yawo yose.

Muri aya mahame harimo kugira ubumenyi ku binyabuzima byose biba ku Isi no gushyira imbaraga mu kubirinda, guharanira ko gahunda y’uburinganire n’izigamije kurengera ibidukikije zigirira inyungu abantu bose, guharanira ibikorwa by’iterambere rirambye no guharanira ko buri wese agira uruhare mu gufata ibyemezo bijyanye na gahunda zo kurengera ibidukikije.

Miguel na Valero bandikiye Dr Habineza bati “Kugirwa Ambasaderi wa Global Greens ni igihamya cy’uko ugendera kuri aya mahame, n’icy’uko ufite ubushobozi bwo kugera ku musaruro ufatika. Ubumenyi bwihariye bwawe, uburyo bwawe n’ishyaka ufite bizateza imbere umuryango wacu kandi bibe umusanzu ku bikorwa byacu biganisha Isi ku hazaza hatoshye.”

Dr Habineza, mu kiganiro na IGIHE, yatangaje ko yishimiye cyane kuba yagiriwe iki cyizere, asezeranya ko uyu mwanya yahawe uzamufasha guha abayobozi b’uyu muryango ubujyanama, akomeza no gutanga umusanzu we ku rwego rw’Isi.

Yagize ati “Nabyishimiye cyane. Bizamfasha gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka demokarasi no kurengera ibidukikije ku Isi hose, kandi nkazashobora no kugira inama abayobozi batandukanye mu mashyaka ya Green Parties ari ku migabane yose y’Isi.”

Dr Habineza yashinze ishyaka DGPR muri Kanama 2009. Yatangiye ku mugaragaro ibikorwa byo kurengera ibidukikije mu 2000 ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda. Icyo gihe yari yaratangije umuryango ‘UNR Wildlife Club’ wateye ibiti birenga 1000 mu ishyamba rya ‘Arboretum’.

Uyu muryango waje guhinduka ihuriro ‘Rwanda Wildlife Clubs’, ryateye ibiti hirya no hino mu gihugu, ryifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Source:Dr Frank Habineza yagizwe Ambasaderi w’amashyaka arengera ibidukikije ku Isi - IGIHE.com

Global Greens Ambassador , Dr.Frank HABINEZA