Green Party irifuza ko abategura Umushyikirano batajya bawusanisha n’ishuli | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party irifuza ko abategura Umushyikirano batajya bawusanisha n’ishuli

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage, ikaba ari ngarukamwaka kuko iba nibura rimwe mu mwaka, igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze.

Umukuru w’Igihugu ni we utumiza, akanagena abitabira inama y’Igihugu y’Umushyikirano ndetse akanayiyobora, aho imyanzuro yayo ishyikirizwa inzego zibishinzwe, kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

N’ubwo bimeze bitya ariko, ngo hari ubwo abategura imigendekere yawo babivanga, aho usanga uburyo bwo kubaza bufunze cyane. Yewe n’ubajije akabaza kubyo yumvise aho adashobora kujya ku ruhande ngo abaze ibyo yifuza ko Umukuru w’Igihugu abitangaho umurongo

Muri Congress y’ishyaka Green Party of Rwanda yo mu mugyi wa Kigali, yateranye kuwa 26 Mutarama 2024 yahuje inzego zitandukanye z’ishyaka mu Mujyi wa Kigali aho bariho batanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zizifashishwa muri Manifesito y’ishyaka ubwo bazaba batangiye kwiyamamaza mu matora y’u Mukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite azaba muri Nyakanga 2024.

Umukuru w’iri shyaka Dr Frank Habineza yabwiye ikinyamakuru Umuryango k obo batishimira uburyo Umushyikirano ugenda, kandi ko bimaze kuba imyaka 2 yikurikiranya.

Ati”Usanga bahitamo ubaza kandi kubyo yumviye aho. Ntibashobora guha amahirwe abandi bifuza kubaza ku bindi bitandukanye bigize ubuzima bw’igihugu kandi aricyo kiba cyatumye ubaho. Nibareke kubigira nko mwishuri, abantu basabane babaze ibyo bashaka mbese bashyikirane nyine nk’uko byitwa.”

Dr Frank akomeza avuga ko abategura umushyikirano babima ijambo kuburyo batanga ibitekerezo byabo. Icyakora ngo kuba batumirwa hari ikizere ko bizageraho bikagenda neza.

Ubwo batanga ibitekerezo ku ingingo y’Ubutabera, abarwanashyaka ba Green Party bifuje ko igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo yakurwaho hanyuma inzego za Leta zigashyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura umuntu ucyekwaho icyaha ku buryo atagira aho ajya nacyane ko ihame ry’ubutabera riba rivuga ko umuntu iyo atarahamywa icyaha aba akiri umwere. Ikindi ngo bizagabanya ubucukike mu ma gororero hirya no hino mu Gihugu.

Mu kindi kifuzo cyatanzwe ku ngingo y’ubutabera , Abarwanashyaka barifuza ko mu gihe umuntu afunzwe igihe kirekire hanyuma akazarekurwa ari Umwere, Leta yajya itanga indishyi z’uwo muntu wafunzwe icyo gihe kirekire kuko biba bigaragara ko uwo muntu yarenganyijwe n’Ubutabera buba bwarafunze umuntu akaza kurekurwa ari Umwere.

Source: Green Party irifuza ko abategura Umushyikirano batajya bawusanisha (...) - Umuryango.rw