Green Party irifuza ko ibiciro by’ibiribwa ku masoko bigabanuka | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party irifuza ko ibiciro by’ibiribwa ku masoko bigabanuka

Abarwanashyaka bo mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda(Democratic Green Party of Rwanda) bitabiriye congress baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, basabye ko abazabahagararira mu Nteko ishingamategeko kuzabakorera ubuvugizi ibiciro by’ibiribwa biri ku masoko bikaba byagabanuka.

Uwitwa Rutebuka Anastase wo mu karere ka Kamonyi yagize ati”Ibiribwa byaruriye muri iki gihe kuko ikilo cy’ibishyimbo twakiguraga 300frws none kigeze muri 600frws n’ibindi aho byagiye byikuba kabiri mu biciro ugasanga rero hakwiye ubuvugizi ngo ikiguzi kibiribwa kigabanuke.” 

Mugenzi we Evariste Nsanzabaganwa wo mu karere ka Nyanza nawe yagize ati”Ibiribwa ku isoko byarazamutse kandi bigaragara ko bidakwiye kuko ujyana ku isoko amafaranga ibihumbi bitanu ariko wanataha ugasanga ibyo wahashye amvilope ituzuye bityo turasaba ko abazaduhagararira mu nteko ishingamategeko bazita kuri icyo kibazo.”

Chairman w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Dr.Frank HABINEZA nawe avuga ko iki kibazo cy’ibiciro bihanitse by’ibiribwa bakimenyeshejwe bityo ibyo abarwanashyaka basaba bizakomeza gukorwaho ubuvugizi

Yagize ati”Ibijyanye n’ibiciro by’ibiribwa bihanitse twabivuzeho na Minisitiri w’intebe ko bigomba kugabanuka gusa batubwiraga ko Abanyarwanda bejeje ariko ntitwabyemeye kuko ibiciro biracyari hejuru.”

Akomeza ati “Hari ibidakwiye kuzamuka nk’imboga za dodo, ibishyimbo inyanya n’ibindi twihingira mu murima ntibyagakwiye kuzamuka kuko n’abantu bahora babikenera. Ni ikibazo birakwiye ko natwe duhinga tukihaza aho kumva ko tugomba guhingira isoko gusa kuko hari abafite uwo muco wo guhingira isoko gusa ntibagire icyo basiga mu rugo kandi nibikwiye gusa tuzakomeza kurebera hamwe uko ikibazo cyakemuka”

Muri iyi congress yabereye mu Ntara y’Amajyepfo kandi hatowe abakandida 16 bazahagararira Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024 aho iri shyaka rizanatanga umukandida uziyamamariza kuyobora igihugu.

Source: Green Party irifuza ko ibiciro by’ibiribwa ku masoko bigabanuka – Umuseke