Icyizere kirahari! Dr Frank Habineza ku guhatana na Perezida Kagame mu matora (Video) | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Icyizere kirahari! Dr Frank Habineza ku guhatana na Perezida Kagame mu matora (Video)

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], Dr Frank Habineza, yemeje ko afite icyizere cyo guhatana no gutsinda Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Dr Habineza w’imyaka 46 amaze imyaka itandatu ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse aherutse kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka rya Green Party ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2024.

Ni ku nshuro ya kabiri azaba yiyamamarije kuyobora u Rwanda aho yaherukaga mu 2017, ubwo yagiraga amajwi 0,48% naho abo bari bahanganye barimo Mpayimana Philippe akagira 0,73% mu gihe Perezida Kagame ari we wayatsinze ku bwiganze bwa 98,79 %.

Abajijwe niba koko afite icyizere cyo gutsinda Perezida Kagame mu matora ataha, Dr Habineza yavuze ko afite icyizere.

Ati “Icyizere kirahari. Icyizere mfite gishingiye ku byo ishyaka rimaze kugeraho. Ubushize mu 2017 twiyamamaje tudafite inzego zose, ariko ubu dufite inzego z’ishyaka mu turere twose tw’igihugu.”

Yakomeje ati “Urumva ibyo byose ni icyizere twari tudafite, ariko dufite ubu, bivuze ko aho wajya mu gihugu hose tuhafite inzego eshatu. Hari inzego z’ishyaka zisanzwe, iz’abagore n’iz’urubyiruko. Urumva ko ari imbaraga nyinshi cyane kandi imbaraga z’ishyaka ni abantu.”

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riherutse kuvugururwa riteganya ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azabera rimwe n’ay’Abadepite, ni ukuvuga ko umuntu uziyamamariza kuba Perezida, atazajya mu Badepite.

Video Link: (1042) Imigabo n’imigambi ya Green Party n’icyizere cyo gutsinda amatora ya 2024; Ikiganiro na Dr Habineza - YouTube