#Rwanda -Amajyepfo: Abagore b’abarwanashyaka ba Green Party buatoye ababahagarariye | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

#Rwanda -Amajyepfo: Abagore b’abarwanashyaka ba Green Party buatoye ababahagarariye

Abagore b'abarwanashyaka b'Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije [Democratic Green Party of Rwanda], batoye ababahagarariye ku rwego rw’Intara y’amajyepfo.

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Huye, ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023.

Mu batowe harimo Mutuyimana Louise watorewe kuyobora abagore b’abarwanashyaka ba Green Party ku rwego rw’intara, Tuyishime Jacqueline watorewe kuba Visi-Perezida cyo kimwe na Uwineza Delphine watorewe kuba Umunyamabanga.

Mutuyimana watorewe kuyobora abagore bagenzi we, avuga ko inshingano yatorewe zimuha uburenganzira bwo kugeza ibitekerezo byubaka ku rwego rwo hejuru.

Ati: "Kuba natowe ibitekerezo byanjye byubaka bigiye ku rwego rwo hejuru. Kuba natowe ku rwego rw’intara y’amajyepfo n’ubundi bya bitekerezo bigamije kurengera ibidukikije, bigamije ya demukarasi byose tugendereye iterambere ry’igihugu cyacu cy’u Rwanda; ibyo bitekerezo byose bizaguka mbigeze ku rwego rw’intara y’amajyepfo."

Igikorwa cyo gutora abagore bahagarariye abandi cyanahuriranye no kubahugura ku ngingo zitandukanye, zirimo Politiki, demukarasi no kurengera ibidukikije.

Ni amahugurwa Mutuyimana avuga ko ari ingenzi cyane, kuko abafasha kurushaho kwiyungura ubumenyi kuri Politiki y’igihugu ndetse n’icyakomeza gukorwa mu kurengera ibidukikije.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Hon. Ntezimana Jean Claude, yavuze ko amahugurwa yahawe bariya bagore agamije "kongera ubumenyi bwabo mu bya Politiki, kongera ubumenyi mu bijyanye n’imibanire yabo ndetse n’ibyabafasha bijyanye n’ubumenyi bw’imitwe ya Politiki ndetse n’ingengabitekerezo y’ishyaka ryacu."

Depite Ntezimana yavuze ko nk’ishyaka biteze imbaraga kuri bariya bagore, kuko urwego rw’abagore ari urwego rw’ingenzi cyane.

Yunzemo ko Ishyaka Green Party ribitezeho umusanzu ukomeye mu matora rusange ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2024, kuko bamwe bashobora kuziyamamaza abandi bagatanga umusanzu mu kwamamaza abandi bakandida ba ririya shyaka, haba mu matora y’Umukuru w’Igihugu cyangwa ay’abadepite.

Source: Amajyepfo: Abagore b’abarwanashyaka ba DGPR bungutse ababahagarariye - Bwiza.com (https_bwiza.com)