Urubyiruko rw’Ishyaka Green Party Rwanda rwagaragaje ibibazo birwugarije | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Urubyiruko rw’Ishyaka Green Party Rwanda rwagaragaje ibibazo birwugarije

Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democracy Green Party Rwanda, DGPR) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu nama y’urubyiruko Ku rwego rw’Igihugu (National Youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023.

 

N’inama yarigamaje gutora committee z’urubyiruko mu rwego rw’igihugu ndetse banarebera hamwe uko bakitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Bamwe mu rubyiruko bagaragaje imbogamizi bafite kugeza Ubu ndetse banasaba ko Hon. Dr. Habineza Frank, Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Green Party Rwanda y’abakorera ubuvugizi bwibyo bibazo bafite.

Bazambanza Olivier numwe mubaje bahagarariye urubyiruko rwo mu Karere Ka Karongi, yasabye umuyobozi mukuru w’ishyaka rya DGPR ko yabakorera ubuvugizi ibihugu bigize Africa y’ibirasirazuba bikongera bigahahirana ntankomyi.

Bazambanza Olivier numwe mubaje bahagarariye urubyiruko rwo mu Karere Ka Karongi

Olivier Ati, “Abanyarwanda turashonje inzara itugeze mu mavi, ibiciro Ku masoko bigenda bizamuka arinako ikirere ntacyo gihindagurika bityo bigatuma abahinze imyaka itera Ku rugero rushimishije. Bityo rero twasabaga ko tubaye twishyize hamwe nk’ibihugu byibumbiye mu muryango w’iburasirazuba bw’Afurika twakongera tugahahirana nkuko byahoze bishobora kugira icyo byadufasha mugukemura ikibazo cy’inzara cyitwugarije.

Ndagijimana Jean Aime waturutse mu ntara y’Iburasirazuba waje ahagarariye urubyiruko mu kiganiro yagiranye n’ Imenanews yavuzeko Green Party yaje ari nk’ibisubizo kubanyarwanda.

Ndagijimana Olivier Ati, “Muriyi nama twaganiriye byinshi bitandukanye harimo yewe n’ikibazo cy’inzara yugarije abanyrwanda kuko Ishyaka Green Party ridaharanira Demokarasi yonyine ahubwo rinarengera ibidukikije bityo rero twarebeye habaye igitera ihindagurika ry’ikirere ariryo rituma imyaka itera neza bityo ku masoko ugasanga ibiciro birihejuru”.

Yasoje agira Ati, “Green Party yaje ari igisubizo kubanyarwanda kuko igiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro rigendana n’ingamba zo guhinga ziriho kurubu zituma hari bimwe bidindira ariko icyo Green Party nicyo yaziye gukorera ubuvugizi abature Rwanda muri rusange,

Yongeyeho ko icyo yizeza urubyiruko ariko ejo ari  heza mu gihe bari kumwe na Green Party.

Umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party Rwanda Hon. Dr Habineza Frank wamaze no gushyirwa kurutonde rwo kuzahagararira ishyaka Green Party Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha yagarutse ku kibazo cy’amapfa yugarije abature Rwanda

Umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party Rwanda Hon. Dr Habineza Frank, abaturage badasiba kwita murumana wa Yesu

Hon. Dr. Frank Habineza Ati, “Ntago aritwe twenyine duhangayikishijwe n’ikibazo cy’inzara n’izamuka ry’ibiciro kuko twagiye tubivuga kenshi ndetse no mu nteko twarabivuze igihe minisitri w'Intebe yazaga yavuze byatewe n’icyorezo cya Covid 19 hanyuma yibyo kandi hiyongeraho n’intambara yo muri Ukraine, Ariko ntago twavugango turagarukira aho, tugomba gukomeza gukora ubushakashatsi.”

Yasoje agira Ati, “Ibindi bijyanye nuko tuzahangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko ndetse nibindi tuzongera tubibagezeho mu ntego zacu z’umwaka utaha kuko si urugamba rwarangira umunsi umwe gusa”.

Source: Urubyiruko rw’Ishyaka Green Party Rwanda rwagaragaje ibibazo birwugarije - imenanews