Green party yari yangiwe gukora inama biyambaza ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green party yari yangiwe gukora inama biyambaza ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza

Ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera Ibidukikije mu Rwanda Green party ryangiwe gukora inama n’imwe mu mahoteri yo mu ntara y’iburasirazuba muri Kayonza bisaba ko umuyobozi waryo yiyambaza ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza.

Iyi hoteri yitwa MIDLAND MOTEL Kayonza, yakiriye amafaranga y’iri shyaka ibihumbi 300 000frw mu minsi ishize,babasigaramo ibihumbi 100 000frw yagombaga gutangwa ku munsi wo gukora inama, kuko bari baciwe ibihumbi 400 000frw ariko uyu munsi abarwanashyaka bahageze bangirwa kwinjira banabwirwa ko badashobora kuhakorera inama, ndetse babamenyesha ko barabasubiza amafaranga bari babahaye. Uyu muyobozi yahise abwira umuyobozi w’ishyaka Green party ati” muratwihanganira twari twagize ngo ni Campany ariko twasanze ari ishyaka kandi twe ntabwo twakira amashyaka, ubwo rero twahisemo kubasubiza amafaranga yanyu.”

Ibi byose byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena, umunsi nyine iri shyaka ryari ryagennye ko riri bukorane inama n’urubyiruko rw’iri shyaka rukomoka mu ntara  y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w’irishyaka Dr Frank Habineza yahise yitabaza ubuyobozi bw’akarere ka kayonza, hanyuma umuyobozi w’akarere  bwana Nyemanzi Bosco ahita ahamagara, ubuyobozi bw’iyi Hoteri hanyuma bahabwa uburenganzira bwo gukora inama.

Nyuma y’igikorwa cyiza umuyobozi w’akarere yari amaze gukora,Dr Frank Habineza yahise yandika kuri Twitter ati “ turashimira Mayor w’akarere ka Kayonza bwana Bosco Nyemanzi kuba yakoze ibishoboka byose ngo inama ibe.” Iyi nama yanatorewemo abahagarariye abandi muri iyi ntara mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije.

Source: Green party yangiwe gukora inama biyambaza ubuyobozi bw’akarere – Rwanda Tribune