Green Party yasabiye abaganga kongezwa imishahara | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yasabiye abaganga kongezwa imishahara

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryasabye Leta kongera imbaraga mu bikorwa birimo kuzamura imishahara y’abaganga, no gushyiraho ikigega giteza imbere itangazamakuru mu rwego rwo kuryongerera ubushobozi.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga inteko rusange y’urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, rwibumbiye muri DGPR.

Iyi nteko rusange yabereye mu Karere ka Kayonza, aho urubyiruko rwabanje guhabwa amahugurwa ku buringanire, banahabwa ikiganiro cyibanze ku mahame, imigabo n’imigambi by’iri shyaka.

Mu mirongo migari y’iri shyaka yatangajwe ubwo ryiyamamarizaga kuyobora igihugu mu 2017, harimo bimwe mu byo bashyize imbere birimo kuzamura umushara w’abarimu, uw’ababarizwa mu nzego z’umutekano n’ibindi.

Umuyobozi w’iri shyaka, Dr Frank Habineza, yavuze ko byinshi muri ibi Guverinoma y’u Rwanda yamaze kubishyira mu bikorwa, ku buryo iri shyaka ribyishimira.

Yavuze ko hari n’ibitarashyirwa mu bikorwa birimo kuzamura umushahara w’abakora mu nzego z’ubuzima, ndetse no gushyiraho ikigo giteza imbere itangazamakuru ryigenga mu Rwanda.

Ati "Icyo twifuza cyane kurenza ibindi byose ni inzego z’ubuvuzi, abaganga abaforomo n’abaganga b’inzobere, barimo kuducika bajya mu bindi bihugu. Turifuza ko rwose nabo Leta yabyigaho ikabongerera umushahara vuba na bwangu, kugira ngo nabo bakore akazi bafite morale kuko ubu usanga rwose bitameze neza nk’iyo ugiye ku bitaro."

Dr Habineza yakomeje ashimira Leta kuba yarongeje abarimu imishahara, akanasaba ko mu bushobozi bwayo yareba uko n’abaganga bakongezwa mu Ukuboza, ubwo ingengo y’imari ya Leta izaba igiye kuvugururwa.

Yakomeje avuga ko muri iyo Manifesto bari bafitemo no guteza imbere itangazamakuru ryigenga, ngo kuko babona hari ibyo rikwiriye gufashwa kugira ngo ritere imbere kurushaho.

Ati "Twasabye ko hajyaho ikigega giteza imbere itangazamakuru ryigenga kuko irya Leta rifite ubushobozi. Turifuza ikigega itangazamakuru ryigenga ryajyamo rikabona amafaranga nubwo bayabonera ku nyungu iri hasi, ku buryo abantu bareka kujya muri banki ‘Lambert’."

"Ibitangazamakuru byinshi byagiye bibura ubushobozi bwo gukora bikanafunga, ndetse n’ibyandika bisohoka ku mpapuro byageze aho birahagarara kuko kujya mu icapiro birahenze."

Dr Habineza yavuze ko ubundi ibitangazamakuru bisohoka ku mpapuro byatezaga imbere umuco wo gusoma, agasanga kuba bitakiri ku isoko ba nyirabyo barabitewe n’ubukene n’izindi mpamvu zitandukanye.

Yavuze ko afite icyifuzo cy’uko RBA nk’igitangazamakuru cya Leta yahabwa ingengo y’imari ya Leta 100%, ikava mu kwamamaza ishakisha andi mafaranga, kuko bituma isarura amafaranga yose bikabangamira ibitangazamakuru byigenga, ari nayo mpamvu ibyinshi bibura amafaranga.

Dr Habineza yavuze ko mbere y’uko amatora ya Perezida atangira mu 2024 bazongera bagashyira hanze Manifesto nshya, izaba irimo ibikorwa byinshi bifuza kugenderaho byateza imbere abanyarwanda, mu kubaka igihugu cyiza.

Source: Green Party yasabiye abaganga kongezwa imishahara | IGIHE