Green Party yatoye abazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Ntara y’Amajyepfo | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yatoye abazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Ntara y’Amajyepfo

Kuri iki cyumweru, itariki 10 Werurwe 2024, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryatoye abakandida 16 bazarihagararira ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Muri aya matora, Akarere ka Kamonyi kari gahagarariwe na Murenzi Jean de Dieu na Ishimwe Denyse, mu gihe Muhanga yari ihagarariwe na Gasangwa Jean Luc na Uwineza Deliphine, Nyamagabe ihagarariwe na Nkurunziza Emmanuel na Mutuyimana Louise, Akarere ka Nyanza kakaba kari gahagarariwe na Nsengumukiza Valery na Ingabire clemantine.

Utundi turere nka Ruhango yari ihagarariwe na Nzeyimana Hodar na Nyiratebuka Helena, Huye ihagarariwe na Nininahazwe Nicolas na Iyakaremye innocent, naho Nyaruguru ihagarariwe na Umurisa Solange na Habimana Gustave.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama, Umuyobozi wa Green Party, Hon. Dr. Frank Habineza, yavuze ko bagomba gukomeza gukora ubuvugizi ku bibazo byugarije Abanyarwanda kugirango abanyarwanda barusheho kugira ubuzima bwiza.

Source: Green Party yatoye abazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Ntara y’Amajyepfo - Bwiza.com