Hashyirweho Ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya Politike, bizatanga amahoro arambye | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Hashyirweho Ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya Politike, bizatanga amahoro arambye

Hon Ntezimana Jean Claude, SG
Hon Ntezimana Jean Claude, SG

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, rivuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gushyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane ya politiki gihuza abatavuga rumwe na Leta mu rwego rwo kurinda amahoro arambye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Kamena 2022 Umuyobozi w’iri shyaka Honorable Frank Habineza yavuze ko biteye inkeke kuba umuntu yabyarira abana mu gihugu ariko agahora atekereza ko hari undi uhora ashaka kugitera.

Ati: “ (…) Hari igihe uyu munsi utsinda umuntu akagenda ejo akagaruka intambara ntishire. Igihugu ukakibyariramo abana uziko hari umuntu uri hanze uzagitera ,ntabwo uba ufite umutekano urambye.”

Honorable Habineza asanga Leta yonyine ariyo ifite umuti w’ikibazo cy’abatera igihugu baturutse hanze yacyo.

Ati: “ Hashyirwe imbaraga mu biganiro bihuza abatavuga rumwe na Leta, baba abafite intwaro baba abatazifite , hashyirweho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane ajyanye na politiki mu Rwanda no hanze yarwo.”

Muri iki kiganiro Hon. Habineza yanakomoje ku bagororwa bakekwaho gutoroka bakaraswa mu cyico n’abashinzwe kubacunga.

Yavuze ko umuti w’iki kibazo ukubiye mu migabo n’imigambi iri shyaka ryatanze ubwo ryiyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Republika.

Ati: “Twari twasabye ko kurasa mu cyico byahagarara. Hagakoreshwa amasasu y’ibipapuro akabakomeretsa ariko ntibapfe.”

Aya masasu yitwa ‘paper bullet ‘ mu rurimi rw’icyongereza aba akozwe mu mpapuro cyangwa mu biti, akunda kwifashishwa n’inzego z’umutekano mu gutatanya no guhosha imyigaragambyo.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryashimye uburyo Leta y’u Rwanda yitaye ku zindi ngingo zigaragara mu migabo n’imigambi yaryo, riyisaba no kwita cyane ku gushakira umuti ikibazo cy’umutekano urambye.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryanakomoje kuri Dr. Kayumba Christophe wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu akaba ari muri gereza, bavuze ko hakenewe ubutabera ku bafunzwe by’agateganyo bamaze imyaka muri gereza bataragezwa imbere y’inkiko ngo baburanishwe bakatirwe cyangwa babe abere.

Source: ‘Hashyirweho ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane ya politike, bizatanga amahoro arambye’-Hon Frank Habineza || NONAHA.COM

Hon Ntezimana Jean Claude, SG