Ishyaka Democratic Green Party ririfuza ko umubare w’abadepite wakongerwa hakanavugururwa uko amatora y’inzego z’ibanze akorwa | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Democratic Green Party ririfuza ko umubare w’abadepite wakongerwa hakanavugururwa uko amatora y’inzego z’ibanze akorwa

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party ririfuza ko hahindurwa uburyo bwakurikizwaga bwo kwinjira mu nteko ishinga amategeko ku mitwe ya politike n’abakandida bigenga kuko itegeko rikurikizwa ari iryo mu mwaka wa 2003 kandi ubu abaturage bariyongereye.

Mu biganiro abarwanashyaka b’iri shyaka bagiranye ndetse bari batumiyemo itangazamakuru, bavuze ko kuba mu Rwanda [hagikurikizwa Itegeko Nshinga ryo muri 2003, kandi umubare w’abanyarwanda wiyongereye bityo bakaba batakigira ababahagararira bahagije, nkuko byari bimeze icyo gihe]

Perezida w’ishyaka rya Democratic Green Party, Dr.Frank Habineza yabwiye abanyamakuru ko bifuza ko bifuza ko nibura umubare wa 5% wemerera ishyaka rya Politike n’umukandida wigenga ari munini bityo wagabanuka, [ukagera kuri 3% ku mitwe ya politike na 2% ku bakandida bigenga, kandi ko n'umubare] w'abadepite bakiyongera bakava kuri 80 bakagera nibura ku ijana.

Yagize ati “Uyu munsi twagiranye ibiganiro n’abarwanashyaka bacu….Duherereye ku matora y’inzego z’ibanze, turifuza ko hari ibyahinduka akajya aba ashingiye ku mitwe ya politike atari ugushingira ku giti cy’umuntu kuko nkuko twabivuze ubushize, abantu bitoza ku giti cyabo ariko n’ubundi birangira babaye imitwe ya politike runaka kandi bakayihagararira no mu nzego batowemo yaba mu karere, mu murenge no mu kagari n’ahandi hose.Turifuza ko byasobanuka bikajya bibera mu mitwe ya politike.

Yakomeje avuga ko nkuko itegeko rivuga ko abagore 30 bagomba kuba mu buyobozi bwose, byagakwiye ko no mu buyobozi yaba muri njyanama z’utugari, imirenge, akarere no ku rwego rw’igihugu habamo buri mutwe wa politike niyo byaba 30 % kugira ngo habeho isaranganya ry’ubutegetsi.

Dr.Frank Habineza yavuze ko nkuko itegekonshinga rivuga ko ubutegetsi bugomba gushingira ku mitwe ya politiki yose n’abatowe mu buyobozi bagomba gushyira imbere inyungu z’abaturage kurusha iz’imitwe ya politiki bavamo.

Ku kijyanye n’amatora y’abadepite yagize ati “Itegekonshinga ry’u Rwanda ritorwa muri 2003, bavuze ko kugira ngo umutwe wa politike ugire bawuhagararira mu nteko ishinga amategko ugomba kuba ufite 5% by’amajwi cyo kimwe n’umukandida wigenga.Icyo gihe 5% yarimo abadepite 3. Nkuko mubibona kuva itegekonshinga ryajyaho nta mukandida n’umwe wigenga urinjira mu nteko. Benshi baragerageje ariko byaranze. Niba bitakunda bisaba ko itegeko turihindura.

Icyo twahindura nuko abakandida bigenga bakurwa kuri 5% nibura bakagera kuri 2% kugira ngo ntitubanganye n’imitwe ya politiki kuko byarananiranye.

Ikindi, nkatwe ishyaka ryacu ryabonye 5%, twari tuzi ko tubona abadepite 3 ariko twabonye 2 kuko ntibigishoboka kubera ko abaturage batoraga muri 2003 bari miliyoni 4 cyangwa hafi yayo, ejo bundi mu matora ya 2018 bari hafi miliyoni 8, bivuze ko bikubye 2.

Tukavuga tuti rero kugira ngo abanyarwanda bahagararirwe neza nuko n’umubare w’abadepite wakwiyongera mu nteko. Bashyizeho abadepite 80 muri 2003, ubu hashize imyaka ikabakaba 20, turifuza ko nabo bakwiyongera nibura abakeya kuko ntituvuze ngo bikube kabiri kubera ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije neza. Nibura hagire abiyongeraho babe nk’ijana kuko abadepite 80 badahagarariye neza abanyarwanda bamaze kuba benshi.”

Dr.Habineza Frank yavuze ko no muri Komisiyo y’igihugu y’amatora hakwiriye kubamo abantu bo mu mashyaka yose, imitwe ya politiki yose ikayibonamo ndetse n’abanyamakuru bakagera ahabarurirwa amajwi kuko nabo batangaza ayo babwiwe ntibahabwe amahirwe yo kwigerera ku makuru.

Umuyobozi wa DGPR yavuze ko usanga amashyaka yose mu Rwanda atagira abayahagararira ku byumba by’amatora no mu kubara amajwi cyangwa se mu ndorerezi.

Abarwanashyaka ba DGPR bavuze ko niba muri 2003 haratoye abantu basaga miliyoni 4, amajwi 5% kuyagira byasabaga ko utorwa n’ibihumbi 200 by’abaturage ariko ubu kubera ko umubare wikubye n’abatora biyongereye, [5% isaba nibura amajwi ibihumbi 400];  Bemeje kandi ko umukandida wigenga agorwa no kubona 5% kuko aba ari umuntu umwe.

Ku kibazo cy’uko kuba abadepite bakwiyongera bishobora kubangamira ingengo y’imari, Dr.Habineza Frank yavuze ko kuba abantu bariyongereye byaratumye umusoro nawo wiyongera ndetse ko na Leta yongeje imisoro ku buryo bitatera ikibazo.

Yanatanze urugero ko no mu gihugu cya Uganda abadepite bari bake mu myaka ishize bagera kuri 200 ariko kuba abaturage bariyongereye nabo bongerewe.

Ishyaka Democratic Green Party ryavuze ko ibi bitekerezo rizabigeza ku ihuriro ry’imitwe ya politiki kuko kuri uyu wa 22 Gicurasi 2021 babanje kugirana ibiganiro n’abarwanashyaka b’ishyaka gusa.

Yaba Dr.Frank Habineza n’abarwanashyaka babiri ba DGPR barimo Me.Hitimana Sylvestre na Uwera Jacquerine baganiriye n’itangazamakuru, bemeranyije kuri iyi myanzuro baganiriyeho mu nama bakoze.

Source: Ishyaka rya Democratic Green Party ririfuza ko umubare w’abadepite wakongerwa hakanavugururwa uko amatora y’inzego z’ibanze akorwa (umuryango.rw)