Kayonza: Motel ya Midland yanenzwe ku myitwarire yo kwanga kwakira ishyaka rya Green Party | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Kayonza: Motel ya Midland yanenzwe ku myitwarire yo kwanga kwakira ishyaka rya Green Party

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Habineza Frank yanenze imyitwarire y’abayobozi ba Motel Midland yanze ko bahakorera inama kandi barakiriye amafaranga yabo mbere, ariko anashima ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabafashije bagakora iyi nama ku buryo bugoranye.

Mugitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena nibwo bamwe mu bashinzwe ibikorwa by’ishyaka rya Green Party babwiwe ko batari bukorere inteko rusange y’urubyiruko bari bamaze icyumweru cyose barabateguje, abandi bakaza kubahinduka ku munota wa nyuma.

Umwe mu bashinzwe gutegura ibikorwa bya Green Party avuga ko bavuganya n’ubuyobozi bwa Midland Motel, babemerera ko bazahakorera inama yabo, ndetse baboherereza amafaranga ya mbere bita “Avance” abandi nabo barayakira.

Uyu mukozi wanaraye muri iyi Motel mu gitondo nka saa moya nibwo yabwiwe ko batabakira bashaka ahandi bakorera inama yabo.

Perezida wa Green Party Dr. Habineza Frank avuga kuri iki kibazo yagize ati: “Twari twishyuye dukoresheje Momo, dufite na gihamya ko twishyuye twahageze batubuza kwinjira n’abari bamaze kwinjiramo barabasohora bababwira ngo ntabwo bajya bakira imitwe ya politiki, kandi ku mpapuro twari twaboherereje handitse Green Party, byabaye ikibazo gikomeye cyane twitabaza ubuyobozi bw’Akarere tuvugana na Meya w’Akarere na we avugana na nyiri Motel, yaje kwemera ku buryo bugoranye.”

Perezida w’Ishyaka Green Party akomeza avuga ko nyuma yo gufashwa n’umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, ba nyiri Midland Motel baje kubananiza bababwira ko salle bari bayibahaye ku mafaranga ibihumbi 80, bagomba kuyishyura amafaranga ibihumbi 400, naho ibyo kurya by’abantu 60, buri umwe bari bamubariye ku mafaranga ibihumbi 6, bagomba kwishyura amafaranga ibihumbi 10Frw, ibi byatumye bajya gushaka ahandi bafata ifunguro, ahamya ko ibi biciro babwiwe ntaho byari byanditse ahubwo ko byakozwe nko kubananiza.

Green Party irashima ubuyobozi bw’Akarere

Perezida wa Green Party Dr. Habineza Frank yavuze ko ashima uruhare rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabafashije kumvisha abari bababujije gukorera inama aho bishyuye,

Yakomeje agira ati: “Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza kuba bwakoresheje imbaraga zose tukabasha kubona aho dukorera, ariko nk’uko mubyumva ntabwo twabonye serivisi nziza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru kuri telefone abajijwe kuri iki kibazo yagize ati: “Icya mbere twavuga ni ikibazo cy’imyumvire cya Hotel, Icya mbere ni uko Green Party bari barishyuye kuri iriya Hotel, icya kabiri nk’uko biteganywa n’amategeko Green Party bari baramenyesheje ubuyobozi gahunda ihari kandi nta kibazo, icyo twabonyemo nka Hotel ni ikibazo cy’imyumvire bari bafite”.

Umuyobozi w’Akarere Nyemazi yakomeje asaba abakira abantu muri Kayonza gutanga serivisi nziza nk’uko bikwiye bakareka imyitwarire nk’iyo yakozwe na Midland Motel kuko itandukanye n’ubunyamwuga mu mitangire ya serivisi, ahubwo bakareba ko ibikorwa byose biba byubahirije amategeko.

Ubuyobozi bwa Midland bubivugaho iki?

Perezida w’Ishyaka Green Party avuga ko uwo bavuganye akamubwira ko muri Motel yabo batajya bakira imitwe ya Politiki ari umuyobozi wayo witwa Budeyi, nyamara uyu igihe abanyamakuru bamubonaga bashaka kumubaza kuri iki kibazo yavuze ko iyi Motel atari iye....[.....]...

Nubwo byagoranye inteko rusange y’urubyiruko yari iteganyijwe yabaye

Inteko y’urubyiruko rw’Ishyaka Green Party yari iteganyijwe kubera i Kayonza, yanatorewemo abayobozi b’urubyiruko ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba yabaye.

Umuyobozi w’iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr. Habineza Frank yagarutse ku kibazo cy’ibicanwa bikomeje kugora abaturage hirya no hino mu giturage by’umwihariko abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Dr Habineza yagize ati: “Kugira ngo dukemure ikibazo cy’ibicanwa dukeneye kubona Gaz zihendutse, iki kibazo mperutse no kukigarukaho mbaza aho gahunda yo kubaka ibigega bya Gaz igeze, kuko bari baratubwiye ko bazashyiraho ibigega bya gaz, kugira ngo bidufashe kugabanya ibiciro bya Gaz”.

Ubu ibigega byatangiye kubakwa hakaba hari icyizere ko nibyuzura igiciro cya Gaz kizagabanywa ku buryo umuturarwanda wese azoroherwa no kuyibona, ku bwa Perezida w’Ishyaka Green Party Dr. Habineza Frank nta giti cyagombye gutemerwa gucanwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Mutesi Claudette ni we watorewe kuyobora urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba ruri mu Ishyaka rya Green Party, yemeza ko bimwe mu byo bagiye gukora nk’urubyiruko ari ukwigisha buri wese ko akwiye kurengera ibidukikije, yakomeje agira ati: “Mu ntego dufite muri Green Party ni ukubungabunga ibidukikije twashyiramo imbaraga tukigisha abaturage ko bakwiye gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya ubutayu muri iyi Ntara y’Iburasirazuba”

Izi nteko z’urubyiruko zirimo zirakorwa, n’iri shyaka zatangiriye mu Ntara z’Amajyepfo, Amajyaruguru, hakazakurikiraho Intara y’Iburengerazuba.

Source: Kayonza: Motel ya Midland yanenzwe ku myitwarire yo kwanga kwakira ishyaka rya Green Party – MUHAZIYACU