#Rwanda - Abagore basabwe gukaza ingamba mu kurengera ibidukikije | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

#Rwanda - Abagore basabwe gukaza ingamba mu kurengera ibidukikije

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023 urugaga  rw’abagore bo mu Ntara y’Amajyarugu bo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera  Ibidukikije ( Democratic Green Party of Rwanda ), bibukijwe uruhare runini bafite mu kurengera ibidukikije, nabo biyemeza kubyitaho ndetse bakabitoza n’umuryango wose. Ni umukoro bahawe ubwo iri Shyaka ryari mu ihuriro ry’abagore bo mu Turere twose tw’Intara y’Amajyarugu ryabereye mu Karere ka Musanze. Ni igikorwa cyasojwe n’amatora ya komite y’abagore ku rwego rw’iyi ntara no mu Turere bagamije gushyiraho urugaga rw’abagore bo muri Green Party ku rwego rw’Igihugu ruzatorwa mu Ukuboza 2023. Bamwe muri aba bagore batowe bavuze ko usibye kuba bari mu mirimo ya politike, banahawe umukoro wo kwita ku bidukikije nk’intego nyamukuru ya Green Party. Bemeza ko bazabikora batiganda bakabitoza imiryango yabo n’abandi ndetse bagakora n’ubuvugizi aho bazabona ko bikwiye imbaraga ku zindi nzego z’ubuyobozi.

 

 

Mukeshimana Athanasie watorewe kuyobora urugaga rw’abagore bo muri Green Party mu Ntara y’Amajyarugu yavuze ko bagiye kwegera bagenzi babo bakabereka ibyiza byo kurengera ibidukikije. Ati “Tuzashishikariza bagenzi bacu gucana kuri gaze aho kwangiza ibiti tubicana, tubakangurira kutangiza imigezi n’andi mazi dukoresha, kugira isuku aho turi hose n’ibindi byinshi, tuzabikora duhereye mu miryango yacu dukomereze no mu bandi”. Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’urubyiruko muri Green Party ku rwego rw’Igihugu Mukabihezande Justine nawe ati” Kimwe mubyo tuzitaho tukanakorera ubuvugizi ni ugushyiraho ibimoteri rusange by’imyanda ikinyanyagizwa aho babonye, ubundi hakavangurwa ibora n’itabora ikabyazwa umusaruro mu bundi buryo, aho kuba umwanda uhumanya ibindi bidukikije kandi bizagenda neza”. Perezida w’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR-Green Party) Hon. Dr.Habineza Frank, yibukije aba bagore isano nini bafite ku bidukikije, abibutsa ko banafite uruhare mu gufata iya mbere mu kubibungabunga, ariko anabizeza ubufatanye.

 

 

Yagize ati ” Akenshi abagabo tuzinduka tujya gushakisha amafaranga, ariko umugore aho ari usanga ariwe utegura ifunguro, amasuku, gukoresha amazi, gushaka ibicanwa n’ibindi byinshi, imirimo yabo buri munsi nibo bahura kenshi n’ibidukikije, tubahugura ku kubikoresha ariko banabibungabunga kugira ngo n’abazadukomokaho bazabashe kubikoresha, bagire uruhare kugira aho kuba heza ariko natwe abagabo tuze tubunganira”. Imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije Isi, ndetse nta gikozwe ngo ibidukikije bibungabungwe, abahanga bagaragaza ko isi ishobora kuzagera igihe ubuzima ntibushoboke, ariyo mpamvu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byita ku kubungabunga no kurengera ibidukikije. Chairman w’ishyaka riharanira kubungabunga no kurengera ibidukikije, Hon. Dr.Habineza Frank

   Edited-Source: Abagore basabwe gukaza ingamba mu kurengera ibidukikije – Umuseke