#Rwanda - Musanze: Abagore babarizwa muri Green Party basabwe guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

#Rwanda - Musanze: Abagore babarizwa muri Green Party basabwe guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire

Abagore babarizwa mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda ) basabwe kuba umusemburo mu kumvikanisha neza ihame ry’uburinganire (gender equality and equity) kugira ngo harandurwe ikibazo cy’abitwaza iri hame bakabangamira umuryango nyarwanda.Umuyobozi w’iri Shyaka, Hon.Dr.Frank Habineza, yabigarutseho mu ihuriro ry’urugaga rw’abagore bo mu ntara y’Amajyaruguru bashamikiye kuri green party, ko bakwiye gufata iyambere mu kubaka umuryango muri rusange, badafata ihame ry’uburinganire uko ritari.

Yagize ati: "Nk’uko byagarutsweho ko hari abagore bahawe intebe aho kuyicaraho bakayihagararaho, gusa mukwiye kumenya ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari uguhangana, bityo mukumva ko mudakwiye kubangamira abagabo banyu mwitwaje ko mwahawe agaciro, cyane ko iri hame risobanutse neza."

Mukeshimana Athanasie wanatorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku Ishyaka Green Party mu ntara y’Amajyaruguru, yasabye abagore kuba umusemburo w’impinduka mu muryango.

Yagize ati: "Hirya no hino haracyumvikana abagore nk’abo ariko twe twahuguwe dukwiye kuba umusemburo w’impinduka muri bagenzi bacu. Dukwiye kandi kubigisha ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari uguhangana ahubwo byose ari ukugishanya inama."

Ni igikorwa cyasojwe n’amatora y'abagize komite y’abagore 11, ku rwego rw’intara baturutse m’uturere uko ari 5 tugize intara y’Amajyaruguru aritwo: Gicumbi, Gakenke, Musanze,Bulera na Rulindo. Hategerejwe congres y'igihugu y'abagore, izanatora abahagarariye abagore ku rwego rw’igihugu, iteganijwe mu ukuboza 2023, hagamijwe kubaka urugaga  rw'igihugu rw’abagore rushamikuye ku ishyaka DGPR-Green Party.

Ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’Urwego rw’imiyoborere RGB, 2021 buzwi nka Citizen Report Card (CRC) bugendeye kuko abaturage babona impamvu zitera ibibazo byo mu muryango, bwagaragaje ko kudakoresha neza umutungo wo muryango biza imbere n’amanota 87.8%, bigakurikirwa no kudahana umwanya wo kuganira mu muryango biri ku gipimo cya 84%, ndetse no kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire 83.3% n’ibindi.

Edited-Source: Musanze: Abagore babarizwa muri Green Party basabwe guhindura imyumvire ku (...) - Mama U rwagasabo