Uruhare rw’umugore intwaro y’ingenzi mu kurengera ibidukikije DGPR ishyize imbere | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Uruhare rw’umugore intwaro y’ingenzi mu kurengera ibidukikije DGPR ishyize imbere

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( Democratic Green Party of Rwanda ) ryashishikarije abari n’abategarugori gufata iya mbere mu kubungabunga no kurengera ibidukikije, nk’uko mu muco bavuga ko ukurusha umugore akurusha urugo, bityo ko umusanzu w’umugore ari ingenzi kandi bizezwa ko bizagerwaho bafatanyije

Mu nyigisho yatanzwe n’uhagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu ntara y’amajyaruguru, Jerome Nzayisenga, yatangaje ko ibidukikije, biri mu maboko ya buri wese kandi ko Umugabo, Umugore ndetse n’abana, bose ari ishingiro rikomeye ry’iterambere no kurengera ibidukikije

Muri iki kiganiro hagaragajwe mo uruhare rw’umugore mu kurengera ibidukikije aho byagaragajwe ko mu muco nyarwanda ukurusha umugore aba akurusha urugo kandi ko umugore iyo yitaye ku isuku aho ari, agenda, cyangwa akorera bituma ibidukikije bitera imbere,ubuzima bukagenda neza.

Umwe mu bagore watanze ubahamya yasabye ko buri wese aramutse afashe, ibidukikije nk’ishingano ze, byafasha igihugu cyacu gutera imbere kandi izimira ry’ibidukikije bimwe na bimwe ntiryongere kubaho.

Umwe mubitabiri Congre y’Abagore ku rwego rw’intara

Aha hibanzwe cyane ku binyabuzima bigenda bizimira birimo ibimera, inyamaswa ndetse banagaruka kw’iyangirika ry’ibidukikije birimo, Amazi, hamwe n’ikirere.

Uwatanze inyigisho yatangaje ko nyuma yo kubona ko umugezi wa Nyabarongo uri kugenda wangirika bafashe gahunda yo kujya gusukura inkengero z’uyu mugezi, ndetse banatera ibiti bifata amazi kuri uyu mugezi mu gace ka Kigali, ndetse bashishikariza abantu kutajya bamena imyanda mu migezi kuko byangiza amazi n’ibinyabuzima biyabamo.

Mu rwergo rwo kurinda iyangirika ry’ikirere, batangaje ko bazajya mu matsinda hanyuma bakagura amagaze mu rwego rwo kwirinda iyangirika ry’ikirere no kurinda ubuzima bw’abakoresha igikoni.

Mukabihezande Justine, Vice-Perezida w'urubyiruko ku rwego rw’igihugu nawe yagarutse kubyo bari bamaze kwigishwa agira ati ”  twebwe abagore twaba isoko nziza yo kurengera ibidukikije cyane ko abagore akenshi nibo bakora ibikorwa bishobora kwangiza ibidukikije, atanga urugero ko bashobora kugira uruhare mukureka kumena imyanda mu migezi, ibicanwa byangiza ikirere n’ibindi”.

Yakomeje avuga ko ishyaka ryibanda kubijyanye n’ibidukikije kuko basanze hari  Ibidukikije byangirika biturutse kubantu, bityo  agaragaza ko bafite ingamba zo gukora ubuvugizi buhereye mu nzego zo hasi kuzamura, ati “dukora ubukangurambaga ku buryo kurengera ibidukikije bizaba intego ya buri mu nyarwanda wese”.

umuyobozi w’ishyaka yatangaje ko hamwe n’ubufatanye ibidukikije bishobora kongera kubaho neza nka kera

umuyobozi w’ishyaka, Dr.Frank Habineza nawe yasabye abari bitabiriye iyi Konere y’abagore mu ntara y’amajyaruguru ko baharanira gushyira hamwe kugira ngo ubuzima bw’ibidukikije busigasirwe kandi buri wese abigizemo uruhare.

Edited-Source: Uruhare rw’umugore intwaro y’ingenzi mu kurengera ibidukikije DGPR ishyize imbere – Rwanda Tribune

Portfolios: