Summary of News items | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Summary of News items

Abagore b'abarwanashyaka b'Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije [Democratic Green Party of Rwanda], batoye ababahagarariye ku rwego rw’Intara y’amajyepfo.Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Huye, ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023.Mu batowe harimo Mutuyimana Louise watorewe kuyobora abagore b’abarwanashyaka ba Green Party ku rwego rw’intara, Tuyishime Jacqueline watorewe kuba Visi-Perezida cyo kimwe na Uwineza Delphine watorewe kuba Umunyamabanga.Mutuyimana watorewe kuyobora... Read more
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], Dr Frank Habineza, yemeje ko afite icyizere cyo guhatana no gutsinda Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.Dr Habineza w’imyaka 46 amaze imyaka itandatu ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse aherutse kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka rya Green Party ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2024.Ni ku nshuro ya kabiri azaba yiyamamarije kuyobora u Rwanda... Read more
Mu mezi abarirwa ku ntoki, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] rizasubira imbere y’Abanyarwanda kubasaba amajwi nk’uko byagenze mu 2017 mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse na 2018 mu y’Abadepite.Bitandukanye n’uko byagenze mu 2017, Perezida w’Ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza, azaba yemerewe kwiyamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riherutse kuvugururwa rigena ko nta muntu wiyamamaza ku mwanya wa... Read more
Abagore babarizwa mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda ) basabwe kuba umusemburo mu kumvikanisha neza ihame ry’uburinganire (gender equality and equity) kugira ngo harandurwe ikibazo cy’abitwaza iri hame bakabangamira umuryango nyarwanda.Umuyobozi w’iri Shyaka, Hon.Dr.Frank Habineza, yabigarutseho mu ihuriro ry’urugaga rw’abagore bo mu ntara y’Amajyaruguru bashamikiye kuri green party, ko bakwiye gufata iyambere mu kubaka... Read more
Abagore bo mu Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) mu ntara y’amajyaruguru, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije. Aba bagore bihaye uyu mukoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, ubwo bahuriraga muri kongere yabahurije mu karere ka Musanze.Ni Kongere yasize by’umwihariko komite z’abagore bahagarariye abandi mu majyaruguru igiyeho.Mukeshimana Athanasie ni we watorewe guhagararira abagore bo muri Green Party mu... Read more
Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023 urugaga  rw’abagore bo mu Ntara y’Amajyarugu bo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera  Ibidukikije ( Democratic Green Party of Rwanda ), bibukijwe uruhare runini bafite mu kurengera ibidukikije, nabo biyemeza kubyitaho ndetse bakabitoza n’umuryango wose. Ni umukoro bahawe ubwo iri Shyaka ryari mu ihuriro ry’abagore bo mu Turere twose tw’Intara y’Amajyarugu ryabereye mu Karere ka Musanze. Ni igikorwa cyasojwe n’amatora ya komite y’abagore ku rwego rw’iyi... Read more
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( Democratic Green Party of Rwanda ) ryashishikarije abari n’abategarugori gufata iya mbere mu kubungabunga no kurengera ibidukikije, nk’uko mu muco bavuga ko ukurusha umugore akurusha urugo, bityo ko umusanzu w’umugore ari ingenzi kandi bizezwa ko bizagerwaho bafatanyijeMu nyigisho yatanzwe n’uhagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu ntara y’amajyaruguru, Jerome Nzayisenga, yatangaje ko ibidukikije,... Read more
On Friday, October 27th,2023, the Democratic Green Party of Rwanda (DGPR-Green Party) held a women Congress in the Northern Province in Musanze District.During this provincial women congress, the party highlighted its commitment to democracy and the improvement of various aspects of society, particularly focusing on promoting gender equality, family values, and innovations aligned with global standards.In this gathering, women congress leaders from the different districts in the Northen... Read more
Mu kiganiro yagejeje kubari bitabiriye Kongere (Congres) y’Abari n’abategarugori bo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR of Rwanda) Dr Frank Habineza yasabye abari bari muri iyi Kongere ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no kuzahura umuryango. Yabasabye guhinga bakihaza hanyuma bagasagurira amasoko.Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku kibazo cy’izamuka ry’ibiribwa kiri ku isoko, ndetse ibi abaturage bakaba aribyo baheraho iyo babajijwe impamvu ikibazo cy’... Read more
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza, asanga Leta y’u Rwanda ikwiriye kongera nkunganire itanga ku biciro birimo ibikomoka kuri Peteroli, mu rwego rwo guca intege ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko.Depite Habineza yabitangaje kuri uyu of Gatanu tariki 13 Ukwakira, ubwo yari mu karere ka Karongi ahabereye Kongere y'abagore bo mu muri ririya shyaka ku rwego rw'Intara y'... Read more
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na mazutu riri mu bitera izamuka ry’ibiciro ku masoko asaba Guverinoma y’u Rwanda kongera amafaranga ya nkunganire itanga kugira ngo bigabanuke.Yabitangarije muri Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR).Ku rwego rw’Intara y’... Read more
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka DGPR-Green Party, Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ibiciro bikomeje kuzamuka.Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 16 Nzeri 2023 nyuma y’inama y'Igihugu y’urubyiruko rwo muri DGPR Green Party rwaturutse hirya no hino mu gihugu, yabereye mu mujyi wa Kigali.Dr Habineza yagize ati: “Ibyo bibazo ntabwo ari twebwe bihangayikishije... Read more
Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democracy Green Party Rwanda, DGPR) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu nama y’urubyiruko Ku rwego rw’Igihugu (National Youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023. N’inama yarigamaje gutora committee z’urubyiruko mu rwego rw’igihugu ndetse banarebera hamwe uko bakitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.Bamwe mu rubyiruko bagaragaje... Read more
Depite Frank Habineza yavuze ko amatora ya 2017, DGPR-Green Party  yayakuyemo amasomo atandukanye by’umwihariko ngo kuba batari bafite abantu bababahagarariye muri Site z’amatora hirya no hino mu gihugu, ndetse ngo n’aho bari bari bangirwaga kwinjira mu cyumba cyabaruriwemo amajwi. Ibi bakaba barabivugutiye umuti mu matora yo mu 2024.Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 16 Nzeri 2023, Depite Habineza yavuze ko ishyaka ahagarariye ririmo kubaka inzego zaryo by’umwihariko iz’abagore ndetse... Read more
Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR Green Party) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuye n'urundi rwaturutse muri Congo, Madagascar, Kenya, Suede na Denmark rwatangije Urubuga ( AYA Adisi Ya Afrika),  rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika. Uru rubyiruko rwatangije ku mugaragaro iri huriro mu nama y'Igihugu y’urubyiruko rwa Green Party (National youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri.... Read more
Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda -DGPR Green Party, yasobanuye impamvu yatumye hashyirwaho abayobozi bayobora ibyiciro byihariye ari ibyagagore n'urubyiruko.Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party), Dr Frank Habineza mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru kuwa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, yavuze ko inzego z'abagore batangiye gutora zizafasha ishyaka  gutanga umusanzu wabo mu gufatanya n'inzego... Read more
Mu myaka icumi Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda  rimaze ryemerewe gukorera mu Rwanda, ni ku nshuro ya mbere ryakoze kongere ihuza urubyiruko ruturutse mu turere twose tw'igihugu ku itariki ya 16/9/2023.Amafoto agaragaza uko ku munsi wa mbere wa   kongere byari byifashe:Umuyobozi w’ishyaka  riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije Hon Dr Frank Habineza ari kungurana ibitekerezo na Visi Perezida we Madame Maombi CarinePerezida wa DGPR Nyakubahwa Dr Habineza... Read more
Rwandan Politician and Member of Parliament Dr. Frank Habineza has joined the esteemed Global Advisory Council of G100 Denim Club’s Security and Defence Wing.As one of the 100 He-for-She Champions globally, Dr. Habineza brings his leadership and expertise to further promote gender parity and equality in different sectors.In a statement Dr. Habineza said “I am very honored to have been appointed as an Advisory Member, Global Advisory Council in the G100 Denim Club-Security and Defence wing, a... Read more
Green Party Kigali Youth Congress
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR-Green Party riyobowe na Hon Dr HABINEZA Frank ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali bakaba barangajwe imbere na Murenzi Jean de Dieu wabaye Perezida.Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo gutora abahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda [DGPR-Green Party] ryitoreye abagize komite nyobozi y... Read more
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryasabye Leta kongera imbaraga mu bikorwa birimo kuzamura imishahara y’abaganga, no gushyiraho ikigega giteza imbere itangazamakuru mu rwego rwo kuryongerera ubushobozi.Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga inteko rusange y’urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, rwibumbiye muri DGPR.Iyi nteko rusange yabereye mu Karere ka Kayonza, aho urubyiruko rwabanje guhabwa amahugurwa ku buringanire, banahabwa ikiganiro... Read more

Pages