Imyaka itandatu mu Nteko, Imyiteguro y'amatora: Impumeko ya Dr Frank Habineza [Ikiganiro n'Igihe.com] | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Imyaka itandatu mu Nteko, Imyiteguro y'amatora: Impumeko ya Dr Frank Habineza [Ikiganiro n'Igihe.com]

Harabura amezi atatu kugira ngo hatangire ibikorwa bijyanye n’amatora y’Abadepite ndetse n’aya Perezida wa Repubulika cyane ko ari wo mwaka wa mbere agiye kuba ahujwe.

Amashyaka ndetse n’abanyapolitiki batandukanye mu Rwanda batangiye gukora ibikorwa bitandukanye by’imyiteguro iganisha kuri ayo matora.

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, ni umwe mu bashaka kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma yo kudahirwa n’umwaka wa 2017.

Kwiyamamaza kwa Habineza ariko hari ababifata nko gushaka kwivana amata ku munwa, dore ko uyu mugabo wari umaze imyaka itandatu ari Umudepite, niyiyamamaza ku mwanya wa Perezida atazaba yemerewe kwiyamamaza mu badepite.

IGIHE yaganiriye na Dr Frank Habineza, agaruka ku myiteguro y’amatora, ibyo yigiye mu Nteko, iby’amashyaka atavuga rumwe na Leta mu Rwanda n’ibindi.

Imyiteguro y’amatora imeze ite muri Green Party ?

Navuga ko imyiteguro tuyigeze kure kuko twatangiye kwitegura iby’amatora mu 2022, twari tuzi ko Amatora y’Abadepite azaba mu 2023.

Icyo gihe twatangiye kwitegura dushyiraho inzego z’ishyaka; zaba iz’urubyiruko n’iz’abagore, tugenda tuzishyiraho ku rwego rw’uturere. Icyo gihe rero nibwo twatangiye kugenda dutora, twuzuza tunasimbuza abayobozi n’izindi nzego zisanzwe.

Kuba twarashyizeho izo nzego rero, zaba iz’urubyiruko, iz’abagore zikaza zunganira iz’ishyaka zisanzwe, yari intsinzi ikomeye cyane kuko ni ukuvuga ngo twari dufite abantu bazavamo abakandida.

Ikindi twakoze mu mwaka ushize twitegura amatora cyane cyane kuva muri Nzeri, twatangiye kwitegura Manifesto [Imigabo n’imigambi].

Impamvu ni uko twiteguraga kujya mu matora ariko tukaza kumenya ko yigijwe imbere. Twahise dutangira kureba imigabo n’imigambi rero y’ibyo tuzagenderaho twiyamamaza, dushyiraho komite ibyiga.

Hari n’imyiteguro dukora yo gushaka abakandida. Ibijyanye n’iyo myiteguro rero murabizi ko muri iyi minsi imitwe ya politiki iri gushaka abakandida baziyamamaza mu matora y’abadepite n’amatora ya Perezida wa Repubulika, twebwe nk’ishyaka twakoze inama nkuru y’ishyaka muri Gicurasi umwaka ushize ndetse ishyaka ryemeje umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari we njye Dr. Frank Habineza.

Ubusanzwe Green Party ifite abayoboke bangana iki ?

Niba nkubwiye ko twabashije kujya mu turere twose tw’igihugu uko ari 30 tukabonayo urubyiruko, tukabonayo abagore tukubaka n’inzego zabo, buriya ni uko tuba tubafite.

Ndavuga umubare ufatika…

Ubwo duheruka kubara bari bageze mu bihumbi 300 ariko ubu ndizera ko bamaze kurenga ubu nubwo n’ubundi abagera ku bihumbi 300 atari bake.

Wizera ko abayoboke ibihumbi 300 babazamura bakabageza aho mwifuza ?

Nizera ko bahagurukiye icyarimwe byatugeza kure cyane.

Kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida kandi ubushize waratsinzwe, ntiwiyamamaze mu badepite kandi ariho watsinze ubushize, ibyo si nko kwikura amata ku munwa?

Icyo nakubwira ni uko iki cyemezo twagifashe twagitekerejeho kandi ni icyemezo gikomeye kirimo n’ubwitange bukomeye . N’abandi benshi barabivuze no mu ishyaka bati “ibyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida tubireke twiyamamaze ku mwanya w’abadepite” , ariko tubyigaho turavuga tuti “nk’ishyaka rikuru ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, tuba dukwiye gushaka impinduka mu Rwanda cyane cyane impinduka zishobora kuzanira Abanyarwanda ibintu byiza mu buzima no mu mibereho myiza yabo.

Ishyaka ryacu rero rifashe umwanzuro ko ritajya mu matora ya Perezida wa repubulika, twaba duhombeje cyane Abanyarwanda badufitiye icyizere.

Ikindi kandi ariya matora aheruka twagiyemo nubwo muvuga ngo nabonye amajwi make, ariko nk’ishyaka, imigabo n’imigambi yacu, imyinshi yagezweho.

Byagezweho gute kandi manifesto yanyu atari yo yatsinze?

Ntabwo yatsinze ariko abatsinze baje kubona ko ibitekerezo byacu byari bifite akamaro kuko bimwe muri ibyo byarakozwe. Urabizi ko twakomozaga cyane ku cyo kugabanya umusoro w’ubutaka, twavugaga ku cyo kuba abantu bagira ibyangombwa by’ubutaka bya burundu, twabivuze kenshi cyane.

Muzi ko no mu nteko nazanye ibyo kuvuga ngo umusoro w’ubutaka uve ku mafaranga 300 ushyirwe ku 100 Frw kuri metero kare imwe, byaciye mu nzira nyinshi ariko ubu byasubiye ku mafaranga 80Frw ya kera byariho.

Urumva ko rero ibitekerezo byacu byagiye bihabwa agaciro kuko ibyifuzo byacu ni ibyifuzo by’Abanyarwanda.

Ngira ngo ibyo kugaburira abana ku ishuri murabizi ko nabivuze bwa mbere mu 2017. Navuze ko abantu nibantora nzashakira abana ibyo kurya ku mashuri, abantu baranseka cyane ndabyibuka rwose, ariko ubu murabibona ko byabaye itegeko rya Minisiteri y’Uburezi ko abana bagomba kurya ku ishuri ndetse noneho n’ababyeyi bakabigiramo uruhare.

Nanavuze icyogajuru ndi i Nyabihu, aho navugaga ko nzakizana kikadufasha mu gucunga umutekano w’igihugu maze abantu bakansamira hejuru ngo uzakura he amafaranga? Urabizi ko ubu icyogajuru cyabonetse ndetse byabaye na byinshi cyane ntabwo ari na kimwe gusa.

Icyo nshaka kuvuga ni uko hari byinshi twavuze byagize akamaro ku Banyarwanda nubwo tutatsinze amatora ariko ibitekerezo byacu byabaye ingirakamaro. Kujya mu matora rero ntabwo tureba gutsinda gusa, ahubwo tunareba niba ibitekerezo dufite bifitiye akamaro Abanyarwanda.

Ubu nishimiye ko 70% y’ibitekerezo byacu twanditse muri manifesito yacu, byagezweho. Iyo ni intsinzi ikomeye cyane.

Ntabwo twakwirengagiza ariko ko ibyo byose abari kubishyira mu bikorwa atari mwe…

Leta ishobora kuba yarafashe icyo gitekerezo ikakinoza ndabizi ko ihita inabihindura ibyayo, ariko ni ibitekerezo biba byaravuye muri Green Party.

Ubifata nk’inyungu kuri wowe?

Icyo nakubwira ni uko tutagiye muri politiki dushaka amafaranga, ahubwo twayigiyemo kugira ngo ibitekerezo byacu bihabwe agaciro.

Ibitekerezo byanjye nibihabwa agaciro nzishima kuko na Yesu yaravuze ngo “Nimushake ubwami bw’Imana, ibindi muzabyongererwa.” Mfite icyizere rero ko n’ibindi nzabibona.

Umaze imyaka 15 utangiye politiki itavuga rumwe na leta, Ese abatavuga rumwe na Leta mu Rwanda bateye imbere cyangwa basubiye inyuma?

Navuga ko twateye imbere kuko mu by’ukuri twatangiye dukubitwa hano hepfo kuri Saint-Paul no kuri Sainte-Famille mu 2009. Twarakubiswe kuko inama ebyiri twakoze icyo gihe zose zarangiye nabi cyane.

Mu 2010 byabaye bibi kurushaho ku buryo nanjye ubwanjye byabaye ngombwa ko mpunga igihugu nkajya i Burayi. Muzi ko muri Nyakanga mu 2010 uwari Visi Perezida wanjye yishwe nabi urw’agashinyaguro i Butare. Byari bibi cyane rero.

Narahunze rero ndongera ndagaruka, hari abandi bari bafunzwe bagenda bafungurwa. Ishyaka ryacu ryamaze imyaka ine ritarandikwa ariko duharanira ko ryandikwa biza gukorwa mu 2013 tuza no kujya mu matora nubwo tutayatsinze ariko twayagiyemo, tujya mu ya 2018 tujya no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mbona rero tugenda tuzamuka intambwe ku yindi, tuva mu bibi cyane tugera mu bibi gakeya, tugera mu byiza. Twizera ko tuzagera no ku byiza birushijeho. Navuga ko turi kuzamuka rero ntabwo turi gusubira inyuma.

Nyamara haracyari raporo zisohoka zikavuga ko u Rwanda runiga demokarasi…

Bazajye batubaza ariko natwe kuko natwe tuba duhari.

N’iyo zimaze gusohoka muricecekera ariko…

Biterwa n’uko mu ikorwa ry’izo raporo baba batatwegereye ngo tubasobanurire, ariko batubajije tukagiramo uruhare ku bitureba natwe twagira icyo tubivugaho. Nibavuga ko itangazamakuru ritameze neza, natwe turabizi ko ritameze neza kuko hakirimo ibibazo cyane cyane mu buryo bw’amafaranga. Itangazamakuru rirakennye kandi iyo udafite amafaranga nta buzima uba ufite. Urumva rero nk’icyo turacyemeranyaho.

Niba bavuga ko abantu bakitinya mu gutanga ibitekerezo byabo, natwe turabizi ko abantu batarisanzura neza bakitinya, ariko harimo ibyo bita “political invironment” ariko mu rwego rwa leta, ntabwo leta yashyizeho itegeko ribuza abantu kuvuga. Iyo washoboye gutinyuka ukavuga ntabwo bagufunga.

Green Party iri mu nama nyunguranabitekerezo y’imitwe ya Politiki, bamwe babifata nko gukora na Leta…

Bari bazi ngo tugiye muri Forum tugiye kuzimira kandi mu by’ukuri forum ni ikintu cyiza, ntabwo ari ikintu kibi. Forum ni inama nyunguranabitekerezo y’imitwe ya politiki, ni ikintu cyiza cyane aho imitwe ya politiki ishobora guhurira igatanga ibitekerezo bitandukanye.

Hari igihe duhangana na FPR tukavuga ibi, tukavuga na biriya, rimwe na rimwe rwose bikadogera bikanga bikaba ngombwa ko tuzabisubiramo ikindi gihe ariko bikagera aho tukabyumvikanaho. Ikintu cya ngombwa ni uko abantu batanga ibitekerezo ntibabyumvikaneho, ariko bakaza kugeraho aho bashobora kuba babyumvikanaho.

Ibyo rero turabishyigikiye cyane kuko biri no mu mahame agenga ishyaka ryacu. Ni ukuvuga ngo twe dushyigikiye kuba mu mitwe ya politiki y’amahoro , ntabwo dushyigikiye politiki y’intambara, ariko ntibivuze ko watunigana ijambo.

Mu 2017 mwavuze ko muzubaka urukuta rutandukanya u Rwanda, RDC n’u Burundi, muracyabihagazeho?

Ibyo bintu by’urukuta byari mu mbanzirizamushinga, ntabwo byashyizwe muri manifesto ndakuka yacu. Niba mushobora kubona mubireba, irahari ku rubuga rwacu, ntabwo icyo gitekerezo kirimo kuko cyari cyazanwe muri cya gihe cy’ikusanyabitekerezo kuko manifesto iva mu bitekerezo by’abarwanashyaka.

Cyaraje rero tukivugaho, sinzi ukuntu cyagiye mu itangazamakuru ariko ntabwo cyagiye mu byemezo by’ishyaka.

Gusa icyo navuga ku bibazo by’u Rwanda na Congo, icyo dushyigikiye ni uko ibibazo bigomba gukemuka mu nzira y’amahoro.

Twumva ko inzira y’imirwano atari yo nzira ikemura ibibazo, abantu bagomba kwicara kuko hari inzira zihari zo kuganira, byaba ibiganiro by’ubuhuza bya Luanda, ibya Nairobi, icy’ingenzi ni ugushyira mu bikorwa ibyo baba baganiriye.

Ikibazo bano banyepolitiki bafite, ni uko bagenda bakaganira bakanasinya, ariko ntibabishyire mu bikorwa, nicyo kibazo bafite. Aho rero niho abaturage baba bagomba kubabaza inshingano zabo. Kuki musinya ibintu, ntimubishyire mu bikorwa?

Nka kiriya kibazo cya M23 ntabwo cyagombye kuba gihari kuko hari ibyo bumvikanyeho barasinya, bagira ibyo babemerera ariko ntibyashyirwa mu bikorwa.

Njyewe ndi Perezida wa Congo, cyangwa ndamutse ndi umugira inama, namubwira nti ‘fata bya bipapuro wasinye cyangwa ibyasinwe na mugenzi wawe Kabila, ubishyire mu bikorwa’.

Ku ruhande rw’u Rwanda ho ni iki ubona wakora kugira ngo ikibazo gikemuke ?

Ni ukubashishikariza gushyira mu bikorwa iyo myanzuro iba yafashwe. Icyo navuga kuri ibi bibazo nk’ishyaka ni uko twe dushyigikiye ko ibi bibazo bikemuka mu mahoro. Twemera ko u Rwanda rwajya kurwana ari uko rwatewe. Turamutse dutewe cyangwa bigaragara ko turi ku nkeke bagiye kudutera, icyo gihe twakwirwanaho. Ishyaka ryemera ko tugomba kwirwanaho ariko ntitwemera ibyo kujya gutera.

Umaze imyaka itandatu uri mu Nteko, hari itandukaniro ubona ugereranyije na mbere utarajyamo?

A : Inteko ishinga amategeko ifite inshingano nk’ebyiri cyangwa eshatu. Ifite inshingano yo gukora amategeko, ikaba ifite n’inshingano yo gukurikirana imikorere ya Guverinoma cyangwa kugenzura imikorere yayo ndetse no guhagararira abaturage.

Navuga ko rero muri izo nshingano zayo zose uko ari eshatu, yaba iyo gukora amategeko twarayakoze, iyo gukurikirana imikorere ya Guverinoma nayo irakorwa noneho n’iyo guhagararira abaturage nabyo turabikora.

Iyo hatitambikamo Covid-19 twakabaye kuba twarakoze neza kurushaho, ariko mu gihe tumazemo inshingano twarazikoze kandi turacyanazikora gusa hari ibikeneye guhinduka.

Ibyo ni nk’ibiki?

Ngira ngo njye ndi mu bantu b’ibanze batanze ibibazo by’abaturage mu nteko. Ariko nagiye mbitanga mu buryo butaziguye ariko bisaba ko umuturage abanza kukwandikira agashyiraho na fotokopi y’indangamuntu ye.

Usanga Abanyarwanda bamwe baba bitinya kuba bakwandika bavuga bati “izina ryanjye ntirigaragare”. Ugasanga rero abenshi bafite ibibazo ariko bagatinya kuba bakwandika.

Hari uburyo twari twavuze rero ko umudepite ashobora kuzana ikibazo cy’umuturage atiriwe amwandikira.

Nk’ibi bibazo byo kuvuga ngo ibiciro by’ingendo byazamutse, ukaba wabifata gutyo ugahita ubizana mu nteko utabanje guca hirya no hino. Ibyo rero tugiye kuva mu nteko bitabaye kandi twari twarabishyizemo twarabivuguruye.

Hari ukuntu abaturage bavuga ngo ntimwatuvuganiye ku bibazo runaka, ariko ntibamenye ko iryo tegeko ritabitwemerera. Hari ukuntu njye najyaga nyuzamo nabona nka Minisitiri aje ngahita ngikubita aho nkavuga nti “ikibazo cy’ingendo cyifashe gutya” nubwo nabaga nzi ko byagakwiye gukorwa mu nzira zindi ariko byatangaga umusaruro bigakemuka.

Byaba ariyo mpamvu abaturage bashinja Inteko kutabavuganira uko bikwiriye?

Urumva iryo tegeko mvuga riramutse risohotse, riba rihaye umuturage wese uburenganzira bwo kuzana ikibazo abonye cyose atarindiriye kuvuga ngo umuturage abanze yandike.

Wajya ahantu mu rugo ugasanga habaye ikibazo gikomeye cyane, ku buryo wabona ikibazo ukaza ukakivuga bagahita bahamagaza minisitiri ubishinzwe akaza kubisobanura ikibazo kigahita gikemuka vuba.

Mu 2017 wagiye kwiyamamaza ubanje kugwatiriza inzu yawe kubera amikoro, ubu bwo byifashe bite?

Turimo gukora ubukangurambaga kuri ibyo bijyanye n’amafaranga n’ibikenerwa kugira ngo tuzakore ibyo bikorwa bijyanye n’amatora ariko ntabwo byoroshye.

Ubukangurambaga tuburimo, turi gushakisha kandi nk’uko ubivuze amatora arakomeye kandi n’ibiciro byariyongereye ku isoko byarazamutse cyane, uko ibintu byagurwaga mu 2018 ntabwo ari ko bigurwa ubu ndetse n’ibiribwa byarazamutse.

Ni ukuvuga ngo ibintu biragoye ariko amatora tugomba kuyajyamo. Byanze bikunze tuziyamamaza kandi ubushobozi bwo kubikora byanze bikunze tuzabubona.

Source: Iby’urukuta hagati y’u Rwanda na RDC, imyaka itandatu mu Nteko: Impumeko ya Dr Frank Habineza - IGIHE.com

Video: Iby’urukuta hagati y’u Rwanda na RDC||Guhatana na Perezia Kagame: Twaganiriye Dr Frank Habineza (youtube.com)