DGPR-Green Party asanga hakwiye ikigega cy’indishyi ku wafunzwe igihe kirekire kandi yari umwere | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

DGPR-Green Party asanga hakwiye ikigega cy’indishyi ku wafunzwe igihe kirekire kandi yari umwere

Ishyaka Riharinira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] risanga umuntu wafunzwe igihe kirekire ari mugifungo cy’agateganyo cy'iminsi yateganyijwe 30 kandi nyuma bikagaragara ko ari umwere akwiye guhabwa indishyi ndetse no mu gihe iyo minsi irenze hagikorwa iperereza kugirango amategeko azajye yubahirizwa kandi abantu ntibazajye bafungwa ntabimenyetso bifatika bihari .

Ibi Dr.Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu ushize, itariki 15 Werurwe 2024 mu Karere ka Musanze ahaberaga igikorwa cyo gutora abakandida bazahagararira ishyaka Green Party mu matora y’abadepite baturuka mu ntara y'amajyaruguru.

Yabazwaga kuri bimwe mu byo bateganya gushyira muri manifesto y’ishyaka bateganya guharanira ko bigomba guhinduka mu rwego rw’ubutabera, aho yabazwaga ku kibazo cy’igifungo cy’agateganyo kenshi usanga uwagihawe arenza iminsi 30 iteganyijwe ndetse akaba yanamara umwaka ategereje kuburana hagikorwa iperereza.

Kuri iki Dr Frank Habineza yagize ati “ Birabangamira uburenganzira bwa muntu. Niba itegeko riteganya ko umuntu ashobora gufungwa iminsi 30 y’agateganyo…mu gihe cy’iperereza, ni ukuvuga ngo icyo gihe mbere y’uko RIB bohereza dosiye yawe mu bushinjacyaha bagombye kuba nibura bafite ibimenyetso bifatika mbere y’uko bayoherezayo, kuko kuri RIB n'iminsi 7 naho muri parike nabo n'iminsi 7, bisobanuye ko muri iyo minsi…bagombye gukora iperereza bagashakisha bakareba niba mu by’ukuri hari icyaha kigufata. Babona gihari bakohereza dosiye yawe. Ariko niba bafite ibyo babonye bakayoherezayo, bikava mu bushinjacyaha bikagera mu rukiko bakavuga bati ugiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 bagikora iperereza, bikaba agateganyo bikamara ukwezi kundi, bigasaba kongera bikamara umwaka, umuntu araho afunzwe ataraburana nta cyaha kimushinja akamara imyaka ibiri, bikazarangira aburanye avuyemo ari umwere, urumva ko biba bibangamiye umuryango, mbere ya byose, akazi yakoraga, ubukungu bw’igihugu, nabwo buba bubangamiwe, abana baba barabuze umubyeyi wabo, sosiyete abantu bose bakumva ko uri umunyabyaha nta n’icyaha ufite, urumva n’ubukungu bw’igihugu busubira inyuma, n’umuryango usubira inyuma, ari nawe ‘moralement’ uba wabangamiwe, ugasanga nyine birabangamye mu buryo bwose bushoboka.”

Yakomeje agira ati “ Tukumva y’uko niba ibyo bidakunze kubahirizwa, tuzareba ukuntu tubyigaho bivugururwe, n’ikindi cya kabiri twebwe twumva, umuntu wese ufunzwe, agafungurwa bikagaragara ko ari umwere, urabona ko mu Rwanda biragoye ko abantu barega Leta iyo bamaze gufungurwa, abantu bose bahita babyihorera. Tukavuga tuti aho kugirango bimere gutyo hageho ikigega kiri muri MINIJUST cyangwa n’ahandi hose…ku buryo umuntu wese wafunzwe afungiwe ubusa, ayo mafaranga agomba guhita amwishyura indishyi z’akababaro,”

Yavuze ko ibi bikwiye kuko kuburana indishyi bigoye, kubw’ibyo akaba ari ibintu abarwanashyaka bagarutseho bagomba gushyira muri manifesto z’ishyaka, kandi bizafasha kugabanya umubare wabantu bafungwa ndetse n'ubucucike muri za gereza hirya no hino mugigu. Kandi ko bizanafasha no muryo bwo kubaka igihugu cy'igendera kubategeko        [ État de droit-Rule of Law]. 

Source : Dr Habineza asanga hakwiye ikigega cy’indishyi ku wafunzwe igihe kirekire (...) - Bwiza.com   [ Edited]