International Green delegates from 70 countries met in Dakar, Senegal, 29th March - 1st April, for the first ever Global Green Congress held in Africa (www.dakar2012.org) and tackled issues such as solidarity, democracy, biodiversity, climate change, and the future of the Global Greens parties.
This Global Greens gathering was preceded by the 2nd African Greens Congress on 28th and 29th March 2012, which was supported by Green Forum Sweden and the 3rd Global Young Greens Congress, from 27th-29th March 2012.
Mu mezi abarirwa ku ntoki, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] rizasubira imbere y’Abanyarwanda kubasaba amajwi nk’uko byagenze mu 2017 mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse na 2018 mu y’Abadepite.
Bitandukanye n’uko byagenze mu 2017, Perezida w’Ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza, azaba yemerewe kwiyamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riherutse kuvugururwa rigena ko nta muntu wiyamamaza ku mwanya wa Perezida ngo ajye no kwiyamamariza kuba Umudepite.
Abagore bo mu Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) mu ntara y’amajyaruguru, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije. Aba bagore bihaye uyu mukoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, ubwo bahuriraga muri kongere yabahurije mu karere ka Musanze.Ni Kongere yasize by’umwihariko komite z’abagore bahagarariye abandi mu majyaruguru igiyeho.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( Democratic Green Party of Rwanda ) ryashishikarije abari n’abategarugori gufata iya mbere mu kubungabunga no kurengera ibidukikije, nk’uko mu muco bavuga ko ukurusha umugore akurusha urugo, bityo ko umusanzu w’umugore ari ingenzi kandi bizezwa ko bizagerwaho bafatanyije
Depite Frank Habineza yavuze ko amatora ya 2017,DGPR-Green Party yayakuyemo amasomo atandukanye by’umwihariko ngo kuba batari bafite abantu bababahagarariye muri Site z’amatora hirya no hino mu gihugu, ndetse ngo n’aho bari bari bangirwaga kwinjira mu cyumba cyabaruriwemo amajwi. Ibi bakaba barabivugutiye umuti mu matora yo mu 2024.
Rwandan Politician and Member of Parliament Dr. Frank Habineza has joined the esteemed Global Advisory Council of G100 Denim Club’s Security and Defence Wing.
As one of the 100 He-for-She Champions globally, Dr. Habineza brings his leadership and expertise to further promote gender parity and equality in different sectors.
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasuye ibiti birenga 1000 we na bagenzi be bari bakiri abanyeshuri bateye mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu mwaka w’2000 na 2001.
Igikorwa cyo gusura ibi biti cyakurikiye inama y’urubyiruko rwo muri iri shyaka rubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, yabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023, yibandaga ku mahugurwa kuri demokarasi, kurengera ibidukikije no ku buringanire.
Umukuru w'ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, avuga ko yizeye gutsinda amatora ya Perezida yo mu mwaka utaha.
Mu nteko rusange y'ishyaka yabaye ku wa gatandatu, Depite Habineza yongeye gutorerwa kuyobora iri shyaka mu yindi manda y'imyaka itanu, anatangaza ko aziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu 2024.
The head of a Rwandan opposition party, Frank Habineza, said on Saturday he would run for president in next year´s election after winning the nomination of the Democratic Green Party of Rwanda.
Habineza is widely expected to face President Paul Kagame, who has ruled Rwanda with an iron fist for decades and who won a third term in 2017, taking home nearly 99 percent of the vote.
A former rebel chief, Kagame has been regarded as the country´s de facto leader since the end of the 1994 genocide.
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] batoye Dr Frank Habineza nka perezida w’iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere, banahita bemeza ko azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ahagarariye Ishyaka.
Dr Habineza usanzwe ari n’Umudepite uhagarariye iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatowe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, mu Nteko Rusange [Congres] y’iri shyaka.
Amatora nk’aya yaherukaga mu 2018, ari nayo yongereye manda Dr Habineza yo kuyobora iri shyaka.