DGPR Green Party yatoye abakandida 14 bazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Burasirazuba | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

DGPR Green Party yatoye abakandida 14 bazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Burasirazuba

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bo mu Ntara y’Iburasirazuba, batoye abakandida 14 bazabahagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Babatoye mu nama rusange y’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba yabereye mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024.

Mbere y’inama habanje kwakirwa ibitekerezo byashyirwa mu migabo n’imigambi y’iri shyaka. Mu by’ingenzi byatanzwe harimo gukora ubuvugizi hagashyirwaho nkunganire ku biryo by’amatungo, gukora ubuvugizi umuntu akajya afungwa iminsi 30 y’agateganyo ari uko hari ibimenyetso n’ibindi.

Hakurikiyeho igikorwa cyo gutora abantu 14 babiri muri buri Karere barimo umugore n’umugabo bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite.

Uwingeneye Diane wo mu Karere ka Rwamagana uri mu bagiriwe icyizere, yavuze ko nk’urubyiruko bishimira uruhare ishyaka ryabo ryagize mu kuvuganira abarimu bakongerwa umushahara.

Yavuze ko aramutse agiriwe icyizere akagera mu Nteko Ishinga Amategeko, yakora ubuvugizi ku buryo hirya no hino ku mihanda haterwa ibiti by’imbuto byinshi.

Yagize ati “Nifuza ko mu bidukikije dufite twatera ibiti by’imbuto ku mihanda, byafasha abanyarwanda mu kugira ubuzima bwiza, nkanashishikariza abanyarwanda gutera ibiti by’imbuto byinshi byabafasha kubona imbuto nyinshi.”

Maniraguha Bonaventure wo mu Karere ka Ngoma, yavuze ko aramutse agiriwe icyizere akaba Umudepite, yakora ubuvugizi kuburyo muri aka Karere hongerwa amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro menshi cyane cyane mu mirenge iri kure y’Umujyi.

Yavuze ko kandi yagerageza gukorera ubuvugizi abangavu baterwa inda bakareka amashuri imburagihe, kuko iki kibazo kikihagaragara.

Umuyobozi wa Green Party, Dr Habineza Frank, yavuze ko ari ikintu gikomeye kuba babashije gutora abantu 14 barimo abagore barindwi n’abagabo barindwi bazahagararira iyi Ntara mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko bafite gahunda ndende yo guteza imbere iyi Ntara cyane cyane guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugakorwa kinyamwuga.

Ati “ Iyi Ntara izwi cyane mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ariko bagira n’ikibazo cy’izuba ryinshi, tuzashyira imbaraga nyinshi mu bijyanye n’imigabo n’imigambi y’Ishyaka muri gahunda yo kongera ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere ariko cyane cyane dushakisha uburyo twakongera imirimo kugira ngo dushakire imirimo urubyiruko biciye mu kongera inganda zitunganya ibiva muri bwa buhinzi butangiza ibidukikije.”

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryashinzwe mu 2009, ariko ryemerwa mu Rwanda mu 2013. Kuri ubu rimaze gutora abazarihagararira mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Inteko rusange yitabiriwe n’abarwanashyaka benshi bahagarariye abandiBagiye batanga ibitekerezo ku byakongerwa mu migabo n'imigambiBatanze ibitekerezo binyuranyeAbatowe bagiye bavuga imwe mu migabo n’imigambi yaboDr Frank Habineza yasabye abanyamuryango kongera imbaraga z’ishyaka abo batuye.  Source:Green Party yatoye abakandida 14 bazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Burasirazuba | IGIHE