Hon Dr.Frank Habineza yavuze ku ifungwa ry'imipaka ihuza u Rwanda n'u Burundi | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Hon Dr.Frank Habineza yavuze ku ifungwa ry'imipaka ihuza u Rwanda n'u Burundi

Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije( Democratic Green Party of Rwanda),Hon Dr Frank Habineza avuga ko icyemezo cyafashwe na Leta y'u Burundi cyo gufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda, kigomba gukemurwa n'impande zombi biciye muri Diporomasi,abaturage bagakomeza guhahirana.

Ibi Hon Dr.Frank Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024,mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ubwo we n'abandi bayobozi bari bitabiriye Kongere y'abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu Mujyi wa Kigali.

Abitabiriye iyi Kongere bunguranye ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zigomba kongerwa muri Manifesto izakoreshwa mu matora y'Abadepite ndetse n'ay'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe uyu mwaka wa 2024.

Hanatowe kandi abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y'Abadepite mu turere tugize umujyi wa Kigali aritwo Gasabo,Nyarugenge na Kicukiro aho buri Karere kavuyemo abantu babiri barimo uw'igitsina gabo n'uw'igitsina gore . Iyi gahunda ikaba izakomereza no mu zindi Ntara zose z’igihugu

Agaruka ku ifungwa ry'imipaka yagize ati'' Ku by'imipaka bigomba guca mu biganiro, turasaba Leta y'u Rwanda ndetse na Leta y'u Burundi bumvikane ku bibazo bafitanye ,bace mu nzira za Diporomasi baciyemo n'ubushize babikemure kuko twe dukeneye ko umupaka ufungurwa''

Akomeza avuga ko abanyarwanda n'ababarundi ari abavandimwe cyane ko n'uyu mupaka bawukoresha bose bityo ko wafungurwa abaturage bakongera guhahirana nk'uko byahoze.Ati''Abanyarwanda nta kibazo dufitanye n'u Burundi n'abarundi ntakibazo bafitanye n'u Rwanda ''

Leta y’u Burundi kuva ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwandanyuma y’uko mu minsi ishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda avuga ko rucumbikiye abarwanya ubutegetsi bwe.

Si ubwa mbere u Burundi bufunze imipaka ibuhuza n'u Rwanda kuko nyuma y'uko ibiguhugu byombi bitangiye kurebana ay'ingwe mu 2015, nyuma yaje gufungurwa muri Mata 2022.

Icyo gihe u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida, u Rwanda rukabihakana ahubwo rugashinja u Burundi gufasha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo imitwe yitwaje intwaro.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 nibwo Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryemeje ko Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida waryo ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 aho yanahujwe n'ay'abadepite.

 

Hon Dr.Frank Habineza uziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Nyakanga

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Depite Jean Claude Ntezimana

Rizahagararirwa n'abantu babiri muri buri Karere

Bunguranye Ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zashyirwa muri Manifesto y'iri shyaka mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe uyu mwaka

Dr Frank Habineza aherutse kwemeza ko azongera akiyamamaza mu matora y' 2024, ni Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yari yiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama 2017.

Source: Hon Dr.Frank Habineza yavuze ku ifungwa ry'i... - Inyarwanda.com