Amajyaruguru: Abarwanashyaka ba Green Party batoye abazabahagararira mu matora | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Amajyaruguru: Abarwanashyaka ba Green Party batoye abazabahagararira mu matora

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bahagarariye abandi bo mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru, batoye abakandida bazabahagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

 

Aya matora yabaye Ku wa 15 Werurwe 2024 abera mu Nteko Rusange yateraniye mu Karere ka Musanze, yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi baturuka mu turere tw’iyi Ntara n’abayobora ibyiciro byihariiye birimo abagore n’urubyiruko.

Umuyobozi Mukuru wa Green Party, Dr Habineza Frank, yashimiye aba barwanashya agaruka ku byo bagezeho muri manifesto y’imyaka itanu ishize, abasaba ko bakomeza gusenyera umugozi umwe bagahuza imbaraga.

Mu byo bishimira, harimo ko ibitekerezo batanze byagezweho birimo gusaba izamurwa ry’umushahara wa mwarimu, gukuraho inzitizi zo gutegereza kuvurwa nyuma y’ukwezi utanze imisanzu ya mituweli, igabanuka ry’umusoro w’ubutaka, kongera amafaranga atunga abanyeshuri ba kaminuza azwi nka buruse, guha abana ifunguro ryo ku ishuri n’ibindi.

Harimo kandi no gusaba ko imibereho y’abasirikare n’abapolisi yarushaho kunoza n’ibindi bishimira ko byagezweho ku kigero kirenga 70% by’ibyo bari bateganyije.

Yagize ati "Turishimira ko 70% y’ibyo twari twavuze tuzageza ku Banyarwanda byakozwe muri manifesto turi gusoza. Turifuza ko no muri iyi muduha ibitekerezo bizagenderwaho no muri manda itaha."

Muri iyi nteko rusange habayeho umwanya wo gutora abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite. Hatorwaga abakandida babiri muri buri karere, umwe w’igitsinagabo n’undi w’igitsinagore.

Mukabihezande Justine, ni umwe muri bo, yagize ati "Ndashimira cyane abatugiriye icyizere bakadutora ndetse n’abaharaniye ko ishyaka ryacu rigera aha. Natwe turiteguye mu gukorera Abanyarwanda cyane cyane ku bibazo by’urubyiruko rudafite akazi no ku bantu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo naho ni ikibazo kuko hari igihe aba umwere kandi yarafunzwe nk’amezi atatu, hakwiye kubaho uburyo akurikiranwa ari hanze yahamwa n’icyaha akabona gufungwa."

Aya matora azabakomereza mu zindi ntara, nyuma y’Umujyi wa Kigali, Amajyepfo n’Amajyarugu byahereweho.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryashinzwe mu 2009, ariko ryemerwa mu Rwanda mu 2013.

Source: Amajyaruguru: Abarwanashyaka ba Green Party batoye abazabahagararira mu matora | IGIHE