Umushahara fatizo: Bite by’umushinga w’itegeko waheze kwa Minisitiri w’Intebe? | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Umushahara fatizo: Bite by’umushinga w’itegeko waheze kwa Minisitiri w’Intebe?

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [ DPGR-Green Party] Hon. Dr. Habineza Frank, avuga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko teka rishyiraho umushahara fatizo mushya waheze mu biro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko yagiye abitangarizwa kenshi na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo [MIFOTRA].

Muri 2018 nibwo abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite batoye itegeko rishya rigenga umurimo rishyiraho umushara fatizo, ryagombaga gusimbura iryari rimazeho imyaka 34 ariko kugeza kuri uyu munsi ntakirarikorwaho. Sendika z’abakozi zimaze imyaka myinshi zisaba ko umushahara fatizo wakongerwa kuko uriho utajyanye n’ibiciro biri ku isoko, ndetse udashobora gufasha umukozi gutera imbere.

Inyandiko zigaragaza ko umushahara fatizo wa mbere wagiyeho mu Rwanda mu mwaka w’i 1949 wari amafaranga abiri (2 Frw), waje gusimburwa n’amafaranga atanu (5 Frw) mu 1950, usimburwa nuw’mafaranga umunani n’igice (8.5 Frw) mu 1960, waje kwiyongera muri 1974 ugezwa ku mafaranga mirongo itandatu (60 Frw), maze mu 1980 agirwa amafaranga ijana (100 Frw) ari nayo akigenderwaho kugeza kuri uyu munsi.

Ingingo ya 76 y’itegeko 130/2009 ryo kuwa 27 Gicurasi 2009 mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, riteganya ko imishahara fatizo igenwa hakurikijwe ibyiciro by’imirimo igenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ariko ntibyigeze bikorwa.

Itegeko ry’umurimo rigizwe n’ingingo 126, aho ryatowe n’abadepite 59 bitabiriye inteko rusange, ryatowe kugira ngo rihuzwe n’itegeko nshinga rivuguruye ryatowe muri 2015, nyuma y’uko iryari ricyuye igihe ryari rihuye n’iryo muri 2003.

"Nagerageje kubaza Minisitiri ufite umurimo n’abakozi mu nshingano aho uyu mushinga w’itegeko waheze imyaka irashira indi irataha"– Hon. Dr. Frank Habineza

Ubwo yari asoje kuyobora Kongere no gutora abakandida depite bazahagararira ishyaka DPGR mu nteko ishinga amategeko mu ntara y’amajyaruguru, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 15 Werurwe 2024, mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Hon. Dr. Habineza Frank yavuze ko ababazwa no kuba uyu mushinga waraheze mu biro bya Minisitiri w’intebe.

Ati “Ikibazo cy’umushara fatizo twagisize muri Manifesto yacu muri 2017, ndetse tugeze mu nteko ishingamategeko dukomeza kukigarukaho, na komisiyo nkoreramo y’imibereho myiza, twagiye gusura abaturage batubwira ko kibabangamiye cyane, kuko abakoresha benshi bahemba bakanakoresha abakozi uko bishakiye.”

Akomeza avuga ko iki kibazo bakibajije Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo aho umushinga w’itegeko ugeze, inshuro nyinshi zishoboka ariko igisubizo bahabwaga kikaba kimwe ko “Umushinga uri kwa Minisitiri w’Intebe."

Asanga iki kibazo kiri mubizashingirwaho muri Manifesito y’ishyaka DPGR, kuko asanga kiri mu bibazo yagaragarije Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda nk’ikibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ariko mu myaka itandatu ayimazemo akaba agiye kugisiga nta kigikozweho.

Source: Umushahara fatizo: Bite by’umushinga w’itegeko waheze kwa Minisitiri w’Intebe - Bwiza.com  

Edited