DGPR Green Party yiyemeje gukora ubuvugizi muri Ngoma na Kirehe hakaboneka kaminuza | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

DGPR Green Party yiyemeje gukora ubuvugizi muri Ngoma na Kirehe hakaboneka kaminuza

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [DGPR Green Party], ryatangaje ko rigiye gukora ubuvugizi ku buryo mu turere twa Ngoma na Kirehe haboneka ishami rya kaminuza y’u Rwanda rihakorera bigafasha  abaturage baho kuko bamaze igihe kinini nta kaminuza n’imwe ihakorera.

Byatangajwe kuwa 22 Werurwe ubwo iri shyaka ryakoraga inteko rusange yanatorewemo abazarihagararira mu matora y’Abadepite ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Mbere y’amatora babanje kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe ibyakongerwa muri Manifesto y’iri shyaka, bamwe mu barwanashyaka bagaragaje ikibazo bakeneyeho ubuvugizi cya kaminuza imwe yashyirwa muri Ngoma cyangwa Kirehe ikongera kuhashyushya.

Ni nyuma y’uko Kaminuza ya UNIK yari iri mu Karere ka Ngoma ifunzwe mu mwaka 2020 kubera ibibazo bitandukanye yagiye ihura nabyo bigatuma muri utu turere urujya n’uruza rugabanuka ndetse abaturage bakabura abakodesha inzu zabo zabagamo abanyeshuri mbere.

Umuyobozi Mukuru wa Green Party, Dr. Frank Habineza, yijeje abarwanashyaka ko iki kibazo bagiye kugikorera ubuvugizi ku buryo muri utu turere hazanwa ishami rya kaminuza y’u Rwanda.

Ati: “Nibyo koko abarwanashyaka icyo kibazo bakitugejejeho ndetse bari banadusabye ko tugikoraho n’ubuvugizi kugira ngo iyi Ntara izongere igire kaminuza cyane ko bizwi ko hari ishami rya kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare ariko muri uru ruhande naho haboneke ishami.”

Yakomeje agira ati:“ Ni igitekerezo turi bukorere ubuvugizi cyane tukareba uburyo ahahoze UNIK havugururwa cyangwa hagashakwa ubushobozi bw’amafaranga n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hongere habe hagaruka kaminuza muri aka Karere ka Ngoma.”

Mu gusoza iyi nteko rusange abarwanashyaka ba Green Party batoye abantu 14 bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite ateganyije muri Nyakanga uyu mwaka.

    

Bamwe mu barwanashyaka batorewe kuzarihagararira mu matora y’AbadepiteSource: Green Party yiyemeje gukora ubuvugizi muri Ngoma na Kirehe hakaboneka kaminuza – MUHAZIYACU