Ishyaka Green Party ryahisemo abazarihagararira mu Majyepfo mu matora y’Abadepite | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Green Party ryahisemo abazarihagararira mu Majyepfo mu matora y’Abadepite

Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, bagaragaje ko hari ibitekerezo batanze byashingiwemo mu kugena impinduka zirimo kongera umushahara wa mwarimu, bakaba bavuga ko bazongera kurishyigikira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Babigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 10 Werurwe 2024, ubwo bari mu Nteko Rusange y’iri shyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ahatowe abo muri iyi ntara bazarihagararira mu matora y’Abadepite.

Perezida w'Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, yavuze ko kongera umushahara wa mwarimu ari nk’intsinzi y’iri shyaka kuko ngo muri manda ishize, biri mu byo biyamamazaga bavuga ko bazageza ku Banyarwanda.

Yavuze ko mu byo bazakomeza gushyiramo imbaraga harimo no gukomeza kurwanya ubukene mu Banyarwanda.

Dr Habineza yavuze ko mu bindi bishimira ari uko hashyizwe imbaraga mu kugabanya umusoro w'ubutaka, kugaburira abana ku mashuri, kunoza uburyo bwo gucunga umutekano w’igihugu hakoreshejwe ibyogajuru no gutanga buruse muri kaminuza hatagendewe ku byiciro by’ubudehe.

Abahuriye muri iyi Nteko Rusange ya Green Party ni abarwanashyaka bakomoka mu turere tugize Intara y’Amajyepfo.

Source: Ishyaka Green Party ryahisemo abazarihagararira mu Majyepfo mu matora y’Abadepite (rba.co.rw)