Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party ririfuza ko hahindurwa uburyo bwakurikizwaga bwo kwinjira mu nteko ishinga amategeko ku mitwe ya politike n’abakandida bigenga kuko itegeko rikurikizwa ari iryo mu mwaka wa 2003 kandi ubu abaturage bariyongereye.
Mu biganiro abarwanashyaka b’iri shyaka bagiranye ndetse bari batumiyemo itangazamakuru, bavuze ko kuba mu Rwanda [hagikurikizwa Itegeko Nshinga ryo muri 2003, kandi umubare w’abanyarwanda wiyongereye bityo bakaba batakigira ababahagararira bahagije, nkuko byari bimeze icyo gihe]