Dr. Frank Habineza ati, “u Rwanda Niduterwa tuzirwanaho” | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr. Frank Habineza ati, “u Rwanda Niduterwa tuzirwanaho”

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda, Green Party (DGPR), riri mu bikorwa bitandukanye byo gushyiraho inzego z’ubuyobozi mu byiciro bitandukanye kugeza ku rwego rw’igihugu, aho kugeza ubu bamaze gushyiraho ubuyobozi bw’urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abagore ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi w’iri shyaka ritavuga rumwe na leta, Dr. Frank Habineza, avuga ko gushyiraho izi nzego kugeza ku rwego rw’igihugu, ari igikorwa cy’ingenzi kandi cyerekana ugukomera kw’ishyaka ndetse n’iterambere.

“Ubu tumaze gushyiraho ubuyobozi mu nzego zitandukanye, haba mu rubyiruko n’abagore kugeza ku rwego rw’igihugu. Ni igikorwa cyiza kigaragara intambwe imaze guterwa kuva twakwemerwa gukora mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi bigaragaza iterambere tugenda tugeraho. Iyo umuntu afite abantu, aba afite ubutunzi bukomeye.”

Mu mahame iri shyaka rigenderaho harimo guharanira demokarasi, kurengera ibidukikije, guharanira ubutabera, gukemura ibibazo mu mahoro n’ibindi. Dr. Frank Habineza yavuze ko ku busanzwe u Rwanda rukunda amahoro, ariko batemera kuba bavogerwa ngo bahohoterwe, bityo ko uwatera u Rwanda, nabo biteguye kururwanira nka Green Party.

“Yego dufite politike yo gukemura ibibazo mu mahoro, ariko uwatera u Rwanda twakwirwanaho. Kuko uteye u Rwanda, aba ateye abaturage bose kandi uwibasiye perezida w’igihugu aba yibasiye abanyarwanda bose kuko perezida ahagarariye abaturage bose.”

Ibyo yabivuze ubwo yabazwaga uko afata imvugo za perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, DRC, uri kwiyamamaza avuga Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nabi, aho yageze akamugereranya na Hitileri wayoboye Ubudage akica abantu benshi ndetse akanakora Jenoside yakorewe Abayahudi.

“Kugereranya Kagame na Hitileri sibyo. Hitileri yakoze ibikorwa byinshi by’indengakamere, kuko murabizi ko yakoreye jenoside Abayahudi, yicaga abantu bafite ubumuga bw’ubugufi budasanzwe, yakoze ibibi byinshi kandi Kagame ntabyo yakoze. Niyo mpamvu rero, umuvuze nabi aba avuze nabi abanyarwanda muri rusange kuko ni Perezida Kagame abahagarariye.”

Dr. Frank Habineza ni umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na leta, Green Party, ariko kandi ni n’umudepite mu nteko inshingamategeko. Ishyaka abereye umuyobozi ryamaze kumutanga nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2024. Mu mvugo ze za buri munsi, yumvikana avuga ko afite icyizere cyinshi cyo gutsinda amatora, aho avuga ko ishyaka rye ryamaze kumenywa n’abaturage ndetse bakanarigirira icyizere, bitandukanye na 2017 ubwo yiyamamazaga bwa mbere.

Source/ edited: Dr. Frank Habineza ati, "Niduterwa tuzirwanaho" - Rwandanews24