Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Green Party , ryagejeje ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Mbere, rishinja inzego za leta kudaha agaciro ururimi rw’Igifaransa kandi ruteganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda.
Ingingo ya 5 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ivuga ko indimi zemewe mu Rwanda ari eshatu: Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, ariko izi ndimi z’amahanga hari aho Igifaransa kidahabwa agaciro.