Ububasha bw’urukiko rw’ikirenga bwo kuburanisha urubanza rwerekeye kurengera Itegeko Nshinga, ni cyo cyaburanyweho ku munsi wa mbere w’iburanisha ry’Urubanza ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) riregamo Leta y’u Rwanda.
Mu gitondo cy’uyu wa 29 Nyakanga 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije urubanza Ishyaka DGPR riregamo Leta y’u Rwanda, rinasaba ihagarikwa ry’ibikorwa byose bigamije kuvugurura Itegeko Nshinga.
Ubwo iburanisha ryatangiraga, Umucamanza Prof.Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatangiye asoma ibirego bya DGPR.