Isomo DGPR-Green Party yakuye mu matora yo mu 2017 ryatumye ifata ingamba zikomeye | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Isomo DGPR-Green Party yakuye mu matora yo mu 2017 ryatumye ifata ingamba zikomeye

Depite Frank Habineza yavuze ko amatora ya 2017, DGPR-Green Party  yayakuyemo amasomo atandukanye by’umwihariko ngo kuba batari bafite abantu bababahagarariye muri Site z’amatora hirya no hino mu gihugu, ndetse ngo n’aho bari bari bangirwaga kwinjira mu cyumba cyabaruriwemo amajwi. Ibi bakaba barabivugutiye umuti mu matora yo mu 2024.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 16 Nzeri 2023, Depite Habineza yavuze ko ishyaka ahagarariye ririmo kubaka inzego zaryo by’umwihariko iz’abagore ndetse n’urubyiruko kugirango icyuho cyagaragaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017 ntikizongere kugaragara, aho iri shyaka ritari rifite indorerezi zihagije mu byumba by’itora byo hirya no hino mu gihugu.

Yaravuze ati “Ntabwo twari dufite abantu baduhagarariye kuri site z’amatora nyinshi[…]niyo mpamvu twavuze tuti tugomba guhindura umuvuno twashyizeho inzego z’urubyiruko mu Turere ndetse n’inzego z’abagore tugamije kugirango ishyaka rigire imbaraga bizatworohera kubona abaduhagararira muri ayo matora no muri ‘bureau’ z’amatora b’abakorerabushake atari ukuvuga ngo ni abantu ugomba kwishyura. Dufite icyizere ko umwaka utaha bizaba byiza kurushaho kuko natwe twashyizemo imbaraga nyinshi cyane.”

Indorerezi za DGPR-Green Party  ‘zangiwe kwinjira mu cyumba cyabarurirwagamo amajwi’

Habineza yarakomeje avuga ko n’ubwo bemeye ibyavuye mu matora ya 2017 ariko batabyishimiye.

Ati “Ubushize narabivuze ko twemeye ibyavuye mu matora, ariko tutabyishimiye. Twagaragaje ko abantu bari bashinzwe amatora babuzaga abantu bacu kwinjira muri byumba by’itora babakingirana hanze bababuza kwinjira muri salle babariramo amajwi. Habayemo ibintu byinshi twavuze ko tutabyishimiye, ariko ntabwo biba bihagije ngo twange ibyavuye mu matora.”

DGPR-Green Party ngo imaze igihe isaba ko yakwemererwa kujya muri komisiyo y’igihugu y’amatora kugirango igiremo abakomiseri, ariko kugeza ubu ntirabyemererwa.

Mu matora yo mu 2017, Dr. Frank Habineza yari umwe mu bakandida babiri bahatanaga na Perezida Paul Kagame. Akaba yiteguye kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora yo mu 2024 kandi ngo yizeye itsinzi.

Twabibutsa ko mu matora ya 2017, Habineza yaje ku mwanya wa gatatu ari na wo wa nyuma, abona amajwi 0.48%, naho Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga abona amajwi 0.73%. Perezida Kagame yegukana itsinzi ku majwi 98.79%.

Source:Isomo DGPR-Green Party yakuye mu matora yo mu 2017 ryatumye ifata ingamba zikomeye - IRIBA NEWS