Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yasabye ko mu kugena ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023/24 hakwiye kwitabwa ku kongera amafaranga yagenewe gukumira ibiza.
Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, umunsi imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, igateza ibiza byahitanye abagera mu 130, abandi bagasigara badafite aho barambika umusaya.
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Green Party) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, arasaba abahinzi kugabanya ifumvire mvaruganda bakoresha, kuko igira ingaruka nyinshi ku buzima.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo kuyobora inama y’abanyamuryanyo ba Green Party batuye mu ntara y’Amajyaruguru iherutse kubera mu karere ka Musanze, Dr Habineza, yasobanuye ko ifumbire mvaruganda iteza ibyago birimo kanseri.
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukijije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yasabye abahinzi bo mu Rwanda kwirinda gukoresha ifumbire mvaruganda kuko ari imwe mu bikomeje guteza indwara zirimo Cancer, Diabetses n’izindi zihitana abatari bacye.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urubyiruko rwo muri iri shyaka rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rurimo urukora ubuhinzi n’ubworozi nk’urwego rutunze abatari bacye mu Rwanda.
Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite mu mwaka utaha wa 2024,Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryagaragaje imbaraga z’urubyiruko, rirusaba gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka igihugu n’ibigiteza imbere.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), risanga urubyiruko rukwiye kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bya politiki, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi ku kigero cy’imyanya 50% ku bagore na 50% ku bagabo, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu matora no mu iterambere ry’igihugu.
Imbuga za interineti z’imitwe ya politiki ni imwe mu miyoboro ikomeye yifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, haba mu gutangaza amakuru ku bikorwa by’igihugu muri rusange, gukora ubukangurambaga no kongera umubare w’abayoboke, kujya impaka za politiki, kwiyamamaza no gutora...
The President of the Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza, who is also a Member of Parliament, has said that the imprisonment of some Rwandan journalists is one of the reasons why the Rwandan media landscape is not free.
Dr. Frank Habineza said that he is ready to submit his candidacy in the next Presidential elections.
During an interview with UMUSEKE, Dr. Habineza talked about what has been done in the party and what he thinks he would change when he is elected as the President of Rwanda.
Umuyobozi w’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, akaba na Depite mu Nteko ishinga Amategeko, yavuze ko ifungwa rya bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ari bimwe mu bituma itangazamakuru ritisanzura.
Ibi Dr Frank Habineza yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMUSEKE, agaruka ku bimaze gukorwa mu ishyaka ndetse n’ibyo atekereza yahindura mu gihe yaba Umukuru w’Igihugu.
Depite Frank Habineza wigeze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, agatsindirwa ku majwi ya 0,45%, avuga ko ntakizamubuza kwiyamamaza mu matora ataha kabone nubwo uwamutsinze na we ashobora kuziyamamaza. Ati “Uwantsinze ntaho yagiye ariko nanjye ntaho nagiye.”
Perezida mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa warahiriye izi nshingano muri iki cyumweru, yavuze ko hifuzwa ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yajya abera rimwe n’ay’Abadepite mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari igenda kuri aya matora yombi.