News and Press | Page 4 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

News and Press

Tugomba guhinga tugasagurira amasoko nti tugomba guhingira isoko ngo dusagurire ingo- Dr Frank Habineza

Mu kiganiro yagejeje kubari bitabiriye Kongere (Congres) y’Abari n’abategarugori bo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR of Rwanda) Dr Frank Habineza yasabye abari bari muri iyi Kongere ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no kuzahura umuryango. Yabasabye guhinga bakihaza hanyuma bagasagurira amasoko.

English

Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, state bizayigora kubayobora bashonje: Depite Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza, asanga Leta y’u Rwanda ikwiriye kongera nkunganire itanga ku biciro birimo ibikomoka kuri Peteroli, mu rwego rwo guca intege ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko.

Depite Habineza yabitangaje kuri uyu of Gatanu tariki 13 Ukwakira, ubwo yari mu karere ka Karongi ahabereye Kongere y'abagore bo mu muri ririya shyaka ku rwego rw'Intara y'Uburengerazuba.

English

Depite Habineza yasabye Guverinoma kongera nkunganire kuri Lisansi na Mazutu

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na mazutu riri mu bitera izamuka ry’ibiciro ku masoko asaba Guverinoma y’u Rwanda kongera amafaranga ya nkunganire itanga kugira ngo bigabanuke.

Yabitangarije muri Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR).

English

Urubyiruko rw’Ishyaka Green Party Rwanda rwagaragaje ibibazo birwugarije

Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democracy Green Party Rwanda, DGPR) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu nama y’urubyiruko Ku rwego rw’Igihugu (National Youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023.

English

Isomo DGPR-Green Party yakuye mu matora yo mu 2017 ryatumye ifata ingamba zikomeye

Depite Frank Habineza yavuze ko amatora ya 2017, DGPR-Green Party  yayakuyemo amasomo atandukanye by’umwihariko ngo kuba batari bafite abantu bababahagarariye muri Site z’amatora hirya no hino mu gihugu, ndetse ngo n’aho bari bari bangirwaga kwinjira mu cyumba cyabaruriwemo amajwi. Ibi bakaba barabivugutiye umuti mu matora yo mu 2024.

English

Urubyiruko rwo mu ishyaka Green party ryashinze urubuga rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika

Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR Green Party) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuye n'urundi rwaturutse muri Congo, Madagascar, Kenya, Suede na Denmark rwatangije Urubuga ( AYA Adisi Ya Afrika),  rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika. Uru rubyiruko rwatangije ku mugaragaro iri huriro mu nama y'Igihugu y’urubyiruko rwa Green Party (National youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri.

English

Dore Ibyaranze Kongere y’urubyiruko rw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda - Green Party ( Amafoto)

Mu myaka icumi Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda  rimaze ryemerewe gukorera mu Rwanda, ni ku nshuro ya mbere ryakoze kongere ihuza urubyiruko ruturutse mu turere twose tw'igihugu ku itariki ya 16/9/2023.

Amafoto agaragaza uko ku munsi wa mbere wa   kongere byari byifashe:

English

Dr. Frank Habineza Joins Global Advisory Council of G100 Denim Club’s Security and Defence Wing

Rwandan Politician and Member of Parliament Dr. Frank Habineza has joined the esteemed Global Advisory Council of G100 Denim Club’s Security and Defence Wing.

As one of the 100 He-for-She Champions globally, Dr. Habineza brings his leadership and expertise to further promote gender parity and equality in different sectors.

English

Ishyaka rya DGPR-Green Party ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR-Green Party riyobowe na Hon Dr HABINEZA Frank ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali bakaba barangajwe imbere na Murenzi Jean de Dieu wabaye Perezida.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo gutora abahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda [DGPR-Green Party] ryitoreye abagize komite nyobozi y’urubyiruko rw’iri Shyaka  mu mujyi wa Kigali.

English

Green Party yasabiye abaganga kongezwa imishahara

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryasabye Leta kongera imbaraga mu bikorwa birimo kuzamura imishahara y’abaganga, no gushyiraho ikigega giteza imbere itangazamakuru mu rwego rwo kuryongerera ubushobozi.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga inteko rusange y’urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, rwibumbiye muri DGPR.

Iyi nteko rusange yabereye mu Karere ka Kayonza, aho urubyiruko rwabanje guhabwa amahugurwa ku buringanire, banahabwa ikiganiro cyibanze ku mahame, imigabo n’imigambi by’iri shyaka.

English

Pages