Depite Habineza yasabye Guverinoma kongera nkunganire kuri Lisansi na Mazutu | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Depite Habineza yasabye Guverinoma kongera nkunganire kuri Lisansi na Mazutu

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na mazutu riri mu bitera izamuka ry’ibiciro ku masoko asaba Guverinoma y’u Rwanda kongera amafaranga ya nkunganire itanga kugira ngo bigabanuke.

Yabitangarije muri Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR).

Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba iyi kongere yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 13 Ukwakira 2023 yahuriranye no gutora komite nyobozi y’Urugaga rw’Abagore rushamiye ku ishyaka DPGR .

Ni kongere ibaye mu gihe mu Rwanda ibiciro bya Lisansi na mazutu, ndetse n’iby’ibiribwa byatumbagiye, ibintu abarwanashyaka ba DGPR bagaragaza ko bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Niyigena Beretrida, watowe nk’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri DGPR yavuze ko aho atuye mu karere ka Rusizi izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ribangamiye abaturage.

Ati “Umuturage ari kujya guhaha ukabona abuze icyo afata n’icyo areka bikamugora. Icyo tugiye gukora ni ugushishikariza abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora no guhinga bagahinga ni yo yahendwa n’ibiva mu nganda ariko we ibyo asarura byamugirira umumaro”.

Umuhoza Sandrine wo mu Karere ka Rubavu yavuze ko izamuka ry’Ibiciro bya lisansi na mazutu riri gutuma abantu batega amagare aho bategaga moto.

Ati “Biduteye impungenge kuko igare iyo ukoze impanuka urihombera kuko ritagira ubwishingizi”.

Depite Frank Habineza yavuze ko ubwo nk’Abadepite baheruka kumva ibisobanuro bya Guverinoma ku izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa, Guverinoma yababwiye ko biri guterwa n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya yiyongera ku ngaruka zasizwe n’Icyorezozo cya COVID-19.

Ati “Muri iyi minsi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli aribyo lisansi na mazutu byarazamutse nabyo. Bifite ingaruka byazanye ku biribwa, ngira ngo ejo bundi mwumvise ko igiciro cy’ibirayi cyageze ku 2000 Frw. Ni ibintu biteye ubwoba ariko ndibwira ko inzego ziri gukorana kugira ngo bibe byagabanuka”.

Leta y’u Rwanda itanga nkunganire y’amafaranga 200 Frw kuri buri Litiro ya Lisansi na Litiro ya mazutu kugira ngo ibiciro byabyo bitajya hejuru cyane.

Habineza avuga ko nk’ishyaka bakurikije uko lisansi na mazutu biri kugura uyu munsi, basanga iyi nkunganire Leta idahagije.

Ati “Yagombye kongerwa ibiciro bya peteroli bigasubira hasi aho byari biri kuko kuba bizamuka bihita bigira ingaruka ku bindi byose. Kubera ko buri kintu cyose gifite aho kiva, hari imodoka zibizana zabikura Nyabihu zabikura hehe hose noneho umucuruzi akavuga ngo nanjye byampenze kubigeza hano nanjye ngomba kuzamura ibiciro”.

Nubwo Habineza asaba ko hongerwa nkunganire, abahanga mu by’ubukungu bavuga ko n’ubundi atari cyo gisubizo kiboneye ahubwo ko hakwiriye kwigwa uburyo burambye kuko n’iyo nkunganire idatuma ibiciro bigabanuka cyane.

Ishyaka DGPR riherutse gutangaza ko rizitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka utaha ndetse ryamaze no kugena Dr Frank Habineza nk’ugomba kurihagararira.

Source: Depite Habineza yasabye Guverinoma kongera nkunganire kuri Lisansi na Mazutu | IGIHE