Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryatunguranye risohora itangazo ryirukana abarwanashyaka baryo babiri b’Imena bashinjwa ubugambanyi no gushaka gusenya ishyaka ‘baririmo’.
Ntabwo ari ibintu byari biherutse muri iri shyaka rifite ibirango by’icyatsi kibisi, nyuma y’imyaka itatu rije mu mashyaka ya mbere atavuga rumwe n’ubutegetsi yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, mu matora yabaye mu 2018.