Karongi: Abarwanashaka ba Green Party barasaba Leta kugabanya imisoro ya bimwe mu bicuruzwa | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Karongi: Abarwanashaka ba Green Party barasaba Leta kugabanya imisoro ya bimwe mu bicuruzwa

DGPR Karongi
DGPR Karongi

Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bo mu karere ka Karongi barasaba Leta ko yagabanya imisoro, ndetse ikanakuraho imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka hanze y’Igihugu, kugira ngo abanyarwanda babeho bishimye banabashe gutekereza ibiteza imbere Igihugu.

Ni mu nama yahuje abahagarariye iri shyaka baturuka mu mirenge itandukanye y’aka karere, yabaye kuri iki cyumweru, tariki 22 Gicurasi 2022.

Mbabazi Olive umurwanashyaka wa Democratic Freen Party ati “Nk’Urubyiruko dufite imbaraga zo kugera ku iterambere, twihangire imirimo duhereye ku mbaraga zacu ubwacu tutarindiriye izindi nkunga zizava i muhana.”

Mbabazi avuga ko kuba ibiciro ku isoko byarazamutse byateye imbogamizi nyinshi ku mibereho y’imiryango, bagasaba ko Leta yagabanya ibiciro, imisoro ikagabanyuka ndetse no guhanga imirimo myinshi ku buryo urubyiruko ruva mu bushomeri ku bwinshi.

Bazambanza Olivier, Chairman w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu karere ka Karongi avuga ko bakoze amahugurwa yihariye y’Urubyiruko n’Abagore agamije kubigisha amahame y’Ishyaka, uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’Amatora na Demokarasi.

Ati “Turimo kwiyibutsa inshingano ngo duharanire imibereho myiza y’Umuturage, Urubyiruko bagomba kumenya ko aribo musingi w’iterambere ry’Igihugu. Ariko hakaba hakiri imbogamizi ku mibereho y’Umuturage.”

bicuruzwa biva hanze y’Igihugu kugira ngo ibiciro by’ibiribwa bigabanuke, bizatuma umuturage w’u Rwanda abaho yishimye, kuko umuturage ushonje atabasha gutekereza ku iterambere ry’Igihugu n’Abazamukomokaho.

Masozera Jacqueline, Umubitsi mukuru w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) avuga ko kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko Atari urugamba rwa Democratic Green Party gusa ahubwo bisaba imbaraga z’Igihugu mu kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa bimwe na bimwe biva hanze y’u Rwanda.

Ati “Turifuza gukomeza inzego z’abagore n’urubyiruko kuko Igihugu cyifuza gukomera cyimakaza ihame cy’uburinganire kugira ngo Ishyaka inzego zaryo zive ku rwego rw’Igihugu zigere ku rwego rw’umudugudu, inzego zisanzweho kugeza ku rwego rw’Akarere.”

Masozera avuga ko kuba ibiciro byarazamutse byatewe n’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli byaturutse ku ntamabra ya Russia na Ukraine, ibi bikaba Atari urugamba rwa Democratic Green Party gusa ahubwo bizasaba Igihugu kugabanya imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka hanze y’u Rwanda.

Masozera Jacqueline, Umubitsi mukuru w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) avuga ko kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko Atari urugamba rwa Democratic Greebn Party ahubwo bisaba imbaraga z’Igihugu mu kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa bimwe na bimwe biva hanze y’u Rwanda.

Source: Karongi: Abarwanashaka ba Green Party barasaba Leta kugabanya imisoro ya bimwe mu bicuruzwa – Rwandanews24

 

 
DGPR Karongi
Masozera Jacqueline, Umubitsi mukuru