Dr Habineza yasobanuye impamvu ishyaka rya DGPR Green Party ryashyizeho abayobozi b'ibyiciro byihariye by'abagore n'urubyiruko | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr Habineza yasobanuye impamvu ishyaka rya DGPR Green Party ryashyizeho abayobozi b'ibyiciro byihariye by'abagore n'urubyiruko

Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda -DGPR Green Party, yasobanuye impamvu yatumye hashyirwaho abayobozi bayobora ibyiciro byihariye ari ibyagagore n'urubyiruko.

Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party), Dr Frank Habineza mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru kuwa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, yavuze ko inzego z'abagore batangiye gutora zizafasha ishyaka  gutanga umusanzu wabo mu gufatanya n'inzego za Leta, gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage birimo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Ibi Dr Frank Habineza, umuyobozi wa DGPR Green Party yabivugiye mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, ahabereye inteko rusange ya mbere y'abagore bari muri iryo shyaka, aho bashizeho urwego rw'abagore mu ntara y'uburasirazuba.

Nyuma y'ibiganiro byahuje abagore bari muri iryo shyaka, batoye komite igizwe n'abantu 11 bazayobora Abagore mu ntara y'iburasirazuba. Uwatorewe kubayobora yitwa Mukandaga Jeanne wo mu karere ka Rwamagana, akaba asanzwe ayobora inama y'Igihugu y'abagore mu mudugudu wa Bigabiro, mu Murenge wa Kigabiro nk'uko yabitangarije Itangazamakuru nyuma yo gutorwa.

Abagore batorewe kuyobora bagenzi babo muri DGPR Green Party mu Ntara y'Iburasirazuba, bavuga ko bagiye gukora ibikorwa bizibanda ku kubungabunga ibidukikije.

Twagirumukiza Christine ni umwe mu bagore batowe, avuga ko gutorwa kwabo bibabereye imbarutso yo kujya bitabira kwiyamamariza kujya mu Nzego z'ibanze n'ibyiciro byihariye kugira batange umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.

Yagize ati "Dusanzwe twitabira ibikorwa bya Leta na gahunda zose turazitabira, icyo ntakoraga ni nko kwiyamamariza kujya mu Nzego z'ubuyobozi. Twahawe amahugurwa ku buryo bwo kwiyamamariza kujya mu Nzego z'ubuyobozi kandi nihaba amatora tuzajya twiyamamaza kuko  twiyamamaje bakatugirira icyizere badutora ."

Uwatorewe kuyobora abagore bo mu Ishyaka rya DGPR Green Party, Mukandanga Jeanne yavuze ko bagiye kujya bakangurira abagore kubungabunga ibidukikije ndetse bagashikariza bagenzi babo kujya mu nzego z'ubuyobozi aho batuye.

Yagize ati "Abagore bagenzi banjye ndabashishikariza kwitinyuka bakigirira icyizere kuko natwe turashoboye. Icyo tugiye gukora nka Green Party ni ugushishikariza, ni ugutanga umusanzu wacu, tugakangurira buri wese kurengera ibidukikije. Tuzakangurira abaturage gutera ibiti cyane cyane ibyera imbuto, bakirinda kandi gukora ibikorwa bishobora guhumanya ikirere."

Umuyobozi w'Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Habineza Frank yavuze ko kubaka inzego z'abagore n'urubyiruko mu ishyaka ryabo bizabafasha kugira uruhare mu bikorwa bigamije gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage.

Yagize ati: "Iyi Nteko rusange y'abagore mu Ishyaka ryacu niyo ya mbere ibaye ku rwego rw'Intara ndetse kubijyanye n'urubyiruko twashyizeho inzego mu Ntara zose ku buryo ejo hatorwaga abahagarariye urubyiruko ku rwego rw'Igihugu ndetse bizageza mu kwezi kwa 12 hamaze gutorwa abahagarariye abagore mu Ntara zose batore abahagarariye abagore mu ishyaka ku rwego rw'Igihugu."

Dr Habineza, yakomeje avuga impamvu bashyizeho abagarariye abagore mu ishyaka ryabo. Yagize ati: "Turizera ko gushyiraho inzego z'abagore n'urubyiruko bizadufasha  kwegera abaturage ndetse tukazabona abahagarariye ishyaka ryacu mu gukurikirana amatora ya Perezida wa Repubulika n'Abadepite mu mwaka utaha.

Kugira izi nzego binatuma ishyaka ryacu rikomera kandi rivugira abantu bahari kuva ku isibo kugera ku karere kandi urubyiruko n'abagore bazitabira no kujya mu nzego za Leta zisanzwe ziriho."

Dr Habineza yanavuze ko inzego z'abagore n'urubyiruko mu Ishyaka ryabo bazifuzaho kuzana impinduka mu bikorwa byo kubaka Igihugu.

Yagize ati: "Icyo tubona kuba dushyizeho izi nzego nuko zizatuma urubyiruko rwacu n'abagore bazitabira kujya mu nzego za Leta zisanzwe zihari, birumvikana ko ibitekerezo bazajyanamo bizazana impinduka mu kubaka Igihugu, nko gushaka ibisubizo ku bibazo by'imihindagurikire y'ibihe."

Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda- DGPR Green Party, yanasonuye ko abagore n'urubyiruko batowe bazagira uruhare mu gukora ubuvugizi ku bibazo by'urubyiruko n'abagore mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bafite.

Intara y'Iburasirazuba niyo yabimburiye izindi Ntara gutora abagore bahagarariye abandi mu ishyaka rya DGPR Green Party. Aya matora akazakomereza mu nta Ntara eshatu zisigaye n'umujyi wa Kigali nyuma hakazatorwa abahagarariye abagore ku rwego rw'Igihugu.

Source: Dr Habineza yasobanuye impamvu ishyaka rya DG... - Inyarwanda.com