Ishyaka rya Green Party ntirishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cy’ubumenyi mu bya Nucléaire mu Rwanda | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka rya Green Party ntirishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cy’ubumenyi mu bya Nucléaire mu Rwanda

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda: DGPR), riravuga ko Guverinoma iri kureba ku nyungu gusa ntirebe ingaruka kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire, bizateza abanyarwanda.

Ku wa Mbere tariki 15 nibwo Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatoye umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya y’ubufatanye mu kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire ku butaka bw’u Rwanda.

Abadepite babiri bo muri DGPR nibo batoye ‘oya’ kuri iryo tegeko ryemeje ko amasezerano u Rwanda n’u Burusiya byasinyiye i Sochi ku wa 24 Ukwakira 2019, yemezwa burundu.

Dr Frank Habineza yavuze ko ingufu za Nucléaire zizateza ibyago byinshi kurusha ibyiza zazana. Yavuze ko guturana n’izo ngufu ari nko guturana n’igisasu cya Nucléaire n’ubundi gishobora guturika kigatwara ubuzima kikangiza umutungo w’igihugu n’ibihugu bituranyi.

Yavuze kandi ko uburyo abantu batuyemo nta hantu uruganda rwazo rwakubakwa hatanga umutekano ku banyarwanda.

Ati “Nk’uko tubizi ahantu hari za Nucléaire hapfa abantu bari muri za miliyoni. Dore n’ubu ukuntu Abanyarwanda dutuye n’uko ubucucike bwacu bumeze, ahantu yaba hose nta ho wavuga ngo hariherereye honyine wayishyira ngo ntizagire ikibazo ku Banyarwanda kandi ingaruka zayo zimara igihe kirekire cyane. Si akantu koroshye nka sitasiyo ya lisansi cyangwa guturana n’umunara wa telefoni, oya rwose ni uguturana n’igisasu, noneho n’igisasu cya Nucléaire ntabwo ari n’igisasu kiri aho wavuga ngo icya Katyusha, oya ni icya kirimbuzi.”

Mugenzi we Jean Claude Ntezimana yakomeje avuga ko ibisigazwa n’ibindi bizajya biva muri icyo kigo bizateza ikibazo gikomeye ku banyarwanda.

Muri rusange ishyaka rya Green Party ryatangaje ko “babajije ibyo bibazo kubera ko byaragaraga neza ko Komisiyo yasesenguye uwo mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko na Guverinoma bari kugaragaza gusa uruhande rw’inyungu zo kuzana Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire, ariko ntibagaragaze ibibazo bizateza, bagamije ko abadepite batora babyemeza”.

Dr.Frank Habineza, yashimangiye ibyago icyo kigo kizazana birimo n’ikiguzi gihambaye cyo guhangana n’ingaruka kirimbuzi, atanga ingero ku kigo cya Fukushima mu Buyapani, cyatangaje ko bizagisaba miliyari 365 z’amadolari ya Amerika.

Yavuze ko izi ari ingufu za kera zitakigezweho kandi zemejwe ko zifite ingaruka ku bidukikije bityo ko zitazanwa mu Rwanda nk’agashya mu gihe ibihugu bimwe na bimwe biri kuzamagana kubera ububi bwazo.

Ibisigazwa n’amazi yanduye biva muri icyo kigo nabyo ngo bizateza ikibazo gikomeye ku bidukikije mu gihugu, mu baturanyi ndetse n’Isi muri rusange.

Ikirenze kuri ibyo, ibikoresho by’ibanze bikenerwa nka Uranium bisohora imirase yangiza, ibyo bikaba ari ibibazo bikomeye ku baturage no ku bidukikije.

Iri shyaka ntabwo ryigeze rishyigikira uwo mushinga kuva mu 2018 u Rwanda rutangira kwemeranya n’u Burusiya ko byawufatanyamo. Muri Werurwe umwaka ushize iri shyaka ryatangaje ko uwo mushinga ari ikiza ku Rwanda n’ibihugu birukikije.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko hagendewe ku cyerekezo 2050 u Rwanda rwiteze ko siyansi izaba ifite uruhare runini mu nzego zitandukanye z’ubuzima byaba ari ikibazo hadakoreshejwe ingufu za Nucléaire.

Ati “Tutabikoze na gato tukabyihorera twagira ikibazo ahubwo gikomeye cyane kubera ko ari ibyo kurya dukura hanze y’igihugu biba birimo Nucléaire ntabwo tuzi icyo twabikoraho tudafite nubwo bumenyi. Iyo muza hano cyangwa ugiye aho ariho hose bya byuma byo gusaka banyuzamo hasi biba bifitemo Nucléaire none ntituzi uko tugomba kubishyingura.’’

“Ibyo dukoresha hano yaba mu buzima, mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye, mu nganda, tudafite ubwo bumenyi twaba dufite ikibazo gikomeye cyane kuko ntituzi uko twabigenza. icyo dushyiriraho iki kigo ni ukugira ngo kiduhe bwa bumenyi tudafite.”

U Rwanda ubu rufite abanyeshuri 50 biga mu Burusiya, rugiye kohereza abandi 20 ndetse rushaka kohereza n’abandi muri Amerika, mu Burayi, muri Aziya kugira ngo rugire itsinda rifite ubumenyi butandukanye.

Source: https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishyaka-rya-green-party-ryamaganye-iyubakwa-ry-ikigo-cy-ubumenyi-mu-bya