Green Party irasaba ko u Rwanda rugura n’amasasu y’ibipapuro | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party irasaba ko u Rwanda rugura n’amasasu y’ibipapuro

Rubber bullets
Rubber bullets

Ishyaka riharanira  Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rirasaba ko u Rwanda rwagura amasasu akoze mu bipapuro yafasha mu gukomeretsa abakekwaho ibyaha aho kubarasa mu cyico bagapfa.

Dr Habineza, Umuyobozi waryo yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Gatanu tariki 5 Kanama 2022.

Habineza avuga ko muri manifesto yabo bari basabye ko ibyo kurasa mu cyico abakekwaho ibyaha bihagarara, ariko akaba abona bigikomeza, bityo agasaba ko hari icyakorwa.

Ati “Kurasa mu cyico, turumva ko byahagarara, twari twasabye ko hakoreshwa amasasu y’ibipapuro, akabakomeretsa ariko ntibapfe. Turasaba ko hakomeza kugurwa ku bwinshi ayo masasu.”

Ayo masasu yitwa paper bullet mu cyongereza cyangwa balles en caoutchouc akoze muri palasitiki no mu biti, yifashishwa mu gutatanga abigaragambya mu mahanga, ku buryo uyarashwe amubabaza, akamutera mfunira, ndetse uyarashwe akaba yanamuvuna igufa ndetse n’ibisebe.

Source: Green Party irasaba ko u Rwanda rugura n’amasasu y’ibipapuro - The Source Post

Rubber bullets