Kuba hari abakoresheje Politiki nabi ntibikwiye kubuza abato kuyijyamo -Urubyiruko rw’Ishyaka DGPR | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Kuba hari abakoresheje Politiki nabi ntibikwiye kubuza abato kuyijyamo -Urubyiruko rw’Ishyaka DGPR

Urubyiruko rwibumbiye mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR basanga kuba hari abakoze Politiki nabi ikageza u Rwanda ahabi mu mwaka 1994 bidakwiye kubuza urubyiruko gukora politiki igamije gukosora amakosa yakozwe mbere.

Ibi uru rubyiruko rwabigarutsemo, ubwo rwitabiraga amahugurwa yateguwe n’iri shyaka kuwa 22 Ukwakira 2022. Aya mahugurwa yahuje abarwanashyaka baturutse mu turere tw’Umujyi wa Kigali abera kuri Auberge Bel Angle mu murenge wa Kimironko w’Akarere ka Gasabo.

Abiganjemo urubyiruko baganiriye na Rwandatribune, Bahuriza ku kuba hari bagenzi babo batinya kwinjira mu bikorwa bya Politiki ahanini bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuze. Babihuza no kuba abari abanyapoliti mbere ya 1994 ari bagize uruhare mu gutegura ibikorwa byajeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Bakomeza bavuga ko nk’urubyiruko iyo bagize amahirwe yo kwitabira amahugurwa nk’aya bagahabwa amasomo n’inararibonye birangira batinyutse bakumva ko gukora Politiki igamije icyiza ntako bisa.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka DGPR,Hon  Ntezimana Jean Claude, yavuze ko guhamagarira urubyiruko kwinjira muri politiki bishingiye ku kuba ahazaza h’imitwe ya politiki hazaba hubakiye kuri rwo.

Ati “Iyo twahuye buri gihe turabatinyura, tukababwira ko ibitekerezo byiza aribyo byubaka igihugu. Tubereka ko ibijyanye n’imirongo itanyuranya n’itegeko nshinga byemewe mu Rwanda. Iyo tubereka ko natwe ariko twatangiye baratinyuka bakumva ko ari ibintu byiza.”

Amahugurwa yo kuri uyu wa Gatandatu yasojwe no gutora Komite nyobozi z’iri shyaka by’;Umwihariko mu turere twa Gasabo na Kicukiro.

Ishyaka Democtratic Green Party Of Rwanda rimaze iminsi ritanga amahugurwa ku barwanashyaka baryo hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kwitegura amatora y’Abadepite ateganijwe mu mwaka 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka 2024 rimeza ko rizatanga uruhagararira muri ayo matora.

Source:Kuba hari abakoresheje Politiki nabi ntibikwiye kubuza abato kuyijyamo_Urubyiruko rw’Ishyaka DGPR - Rwanda Tribune