Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryamaze kubona abakandida 60 bazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, abarwanashyaka baryo bavuga ko bazaharanira icyatuma ayo matora agenda neza.
Ibyo byatangarijwe muri kongere y’iri shyaka mu Ntara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 29 Werurwe 2024.
Mu ntara y’Iburengerazuba, akarere ka Karongi, none tariki 29 Werurwe 2024, Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), batoye abakandida depite 14 baturuka bava mu turere 7 tugize iyi ntara bazabahagararira muri uyu mwaka wa 2024.
Perezida w’ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda, Hon Dr Frank Habineza yashimangiye ko we n’Ishyaka badatewe impungenge n’amashyaka akomeje kwishyira hamwe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu matora ateganijwe uyu mwaka agaragaza ko nubwo babarusha ubushobozi nabo bakize ku bitekerezo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe, 2024, muri Kongere yahuje abayobozi b’iri Shyaka n’abayoboke baryo mu Ntara y’Uburengerazuba.
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bo mu Ntara y’Iburasirazuba, batoye abakandida 14 bazabahagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Babatoye mu nama rusange y’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba yabereye mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [DGPR Green Party], ryatangaje ko rigiye gukora ubuvugizi ku buryo mu turere twa Ngoma na Kirehe haboneka ishami rya kaminuza y’u Rwanda rihakorera bigafasha abaturage baho kuko bamaze igihe kinini nta kaminuza n’imwe ihakorera.
Byatangajwe kuwa 22 Werurwe ubwo iri shyaka ryakoraga inteko rusange yanatorewemo abazarihagararira mu matora y’Abadepite ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
During a Press Conference last Friday, Dr. Frank Habineza, President of the Democratic Green Party of Rwanda, expressed his belief that individuals who have been wrongfully imprisoned for an extended period of time should be compensated. The Press Conference took place in Musanze District during an event to select candidates for the upcoming parliamentary elections.
Dr. Habineza highlighted the issue of individuals being temporarily imprisoned for more than 30 days while awaiting trial and investigation, stating that it violates human rights.
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [ DPGR-Green Party] Hon. Dr. Habineza Frank, avuga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko teka rishyiraho umushahara fatizo mushya waheze mu biro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko yagiye abitangarizwa kenshi na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo [MIFOTRA].
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza yatangaje ko yishimira ko ibibazo hafi ya byose iri shyaka ryakoreye ubuvugizi byamaze gukemuka, bityo akabiheraho yemeza ko rikorera Abanyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo basozaga inteko rusange yanabereyemo amatora, Hon. Dr. Frank Habineza yahamije ko ibyo iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ryasezeranyije abanyarwanda mu gihe cyo kwiyamamaza hafi ya byose byamaze gukorwa. Yagize ati:
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bahagarariye abandi bo mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru, batoye abakandida bazabahagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Aya matora yabaye Ku wa 15 Werurwe 2024 abera mu Nteko Rusange yateraniye mu Karere ka Musanze, yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi baturuka mu turere tw’iyi Ntara n’abayobora ibyiciro byihariiye birimo abagore n’urubyiruko.