Dr.Frank Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr.Frank Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura

Hashize iminsi impaka ari zose ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo binyuranye bitangwa ku magambo Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, aherutse kuvuga asabira ibiganiro na Leta y’u Rwanda, imitwe n’amashyaka ayirwanya.

Byarakaje benshi ...... [kubera impamvu zitandukanye].

Dr Habineza usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, byageze aho asabwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga kwitandukanya n’ayo magambo, kugaragaza imitwe asabira ibiganiro cyangwa kwegura.

Uyu mugabo wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yaganiriye na IGIHE, avuga ku bimaze iminsi bimuvugwaho we n’ishyaka rye, ibyo kwegura, ifoto yagaragaye asinziriye mu Nteko n’ibindi.

IGIHE: Byagenze bite ngo uvuge ariya magambo?

Habineza: Ubusanzwe igitekerezo kiri mu migabo n’imigambi y’ishyaka twiyamamarijeho mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite. Byari byanditse gutya ku ngingo y’umutekano, aho twavugaga ko kugira ngo tuzabone amahoro arambye ari uko twatera indi ntambwe hakazabaho ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, baba abitwaje intwaro n’abatitwaje intwaro.

Tugasobanura neza ko muri abo, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batarimo. Twabigarutseho ejobundi tariki 8 Kanama turi gusuzuma manifesto y’ishyaka, twakoze ikiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Kigali tugaragaza ibimaze kugerwaho n’ibitaragerwaho, iyo ngingo ijyanye n’umutekano tuyigarutseho tugaragaza ko itaragerwaho.

Turavuga tuti turifuza ko habaho ikigo cyakwitwa Political Ombudsman Council, cyangwa se ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane y’abanyapolitiki, akaba ari cyo cyahuza abantu b’ingeri zitandukanye.

Icyo kigo twumvaga ko cyahuza imitwe ya politiki itandukanye iri mu gihugu n’indi itaremerwa iri hanze yifuza kuza mu Rwanda, tugashyiramo sosiyete sivile, abanyamadini n’abandi batandukanye kugira ngo tuganirire hamwe. Cyane cyane twabivugaga dushingiye ku biganiro byo mu Rugwiro 1998/1999 byatanze umusaruro ukomeye, kandi mu gusoza hari harimo ko ibiganiro bikomeje.

Twabivugagaho cyane tuvuga tuti ’ko Leta y’u Rwanda yatanze rugari ngo abantu batahe, bamwe bakaba baratashye abandi ntibatahe, bagakuraho sitati y’ubuhunzi bashaka ko abantu bataha ntibatahe, haba hari impamvu yo kuganira. kuki abantu badataha?’ Ufite impamvu yo gutaha twayiganiraho tukumva, ariko ushatse kurwana, abantu bamurwanya.

Twumva mu bantu baganirizwa, abafite imitwe y’iterabwoba batarimo n’abakoze Jenoside, abandi bantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside nabo batabamo.

Twumvaga ko inshingano zacu atari ugukora urutonde rw’abazajya muri ibyo biganiro cyangwa abatabijyamo, twumva ko ari inshingano z’icyo kigo cya Leta kigiyeho.

IGIHE: Hari abanyapolitiki batashye, hari ibigo byashyizweho, kuki wumva hakenewe ibindi biganiro?

Habineza: Kuganira gushobora kuba guhari kubera ko abatashye bataha bakaza Mutobo, turabishima Leta y’u Rwanda ko yashyizeho ubwo buryo bafatanyije […] ni byiza cyane ariko impamvu twabigarukagaho ni uko nubwo Leta yatanze rugari, hari abandi bacyitwaza impamvu zitandukanye za Politiki bavuga ko badashobora kuza mu Rwanda kubera impamvu runaka, bagakomeza ibintu bihungabanya umutekano w’igihugu.

Byaba byiza abantu bafite aho bahurira bakaganira kugira ngo tumenye neza ni nde ufite ikibazo, ikibazo afite ni ikihe? Ni gute cyakemuka? Ariko tukavuga duti ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, cyangwa se uwakatiwe n’inkiko cyangwa ukurikiranywe n’inkiko mpuzamahanga, uri mu mitwe y'iterabwoba ntabwo yaza.

IGIHE: Kuki udatanga ingero z’abo bantu uvuga ko badafite imiziro?

Habineza: Bwana munyamakuru, dukora manifesto abarwanashyaka nibo bazanye iyi ngingo bagaragaza ko hari iki kibazo ariko urumva ukuntu manifesto ikorwa, ireba igihe kirekire ntabwo ireba ikibazo gihari gusa. Ni ukuvuga ngo ireba imyaka irindwi cyangwa se imyaka itanu bakavuga ngo ikibazo runaka cyakemurwa gutya […] Ntabwo twebwe twavuga amazina aya n’aya kuko hari igihe ushobora kuvuga amazina y’abantu ukagira uwo wibagirwa. Ukavuga ngo kanaka na kanaka, ugasanga afite imiziro runaka, niyo mpamvu twabyirinze.

IGIHE: Kwanga kugaragaza abo bantu ubwo ntibiha ishingiro abavuga ko ushyigikiye iyo mitwe?

Habineza: Ntabwo dushobora gukorana n’abo bantu, ntabwo bishoboka. Ntabwo turi kumwe n’abo bose yaba imitwe y’iterabwoba, icyo tuvuga ni igitekerezo kiramutse cyemewe cyaganirwaho ariko kubishyira mu bikorwa twumvaga ko bireba urwo rwego rwashyirwaho na Leta cyangwa se urundi rwego Leta yagirira icyizere.

Urugero nka Minubumwe ni rumwe mu nzego zagirirwa icyizere zishobora kuba zabikora ku buryo iby’abantu batishimiye igihugu bikavaho. Ntabwo ari itegeko, ni igitekerezo twatanze kandi twagitanze n’umutima mwiza, dukunze igihugu twese, icyo twifuza ni ineza y’abanyarwanda, nta yindi migambi dufite nta n’iyo tuzagira.

IGIHE: Ko hari ihuriro imitwe ya Politiki muhuriramo mugatanga ibitekerezo runaka, ko hari na Guverinoma, mwaba mwarigeze mubegera mubagezaho icyo gitekerezo?

Habineza: Bwana munyamakuru, ni ibintu biri muri manifesto y’ishyaka twarayamamaje mu matora ya Perezida 2017, turayamamaza mu matora y’abadepite mu 2018. Bwa mbere tubivuga twabivugiye mu karere ka Nyabihu mu 2017, ntabwo mu by’ukuri twavuga ngo ni ikintu cyihariye twajya kubwira abantu runaka kuko icyo gihe twari twizeye ko tuzatsinda amatora ya Perezida ariko tutayatsinze tugiye mu matora y’abadepite turabivugurura, turavuga ngo tuzasaba Leta, niyo mpamvu turi gusaba Leta kubera ko tudafite ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa. Ubwo Leta yumvise bikwiye, ibonye bidakwiye twe inshingano zacu ni ugutanga igitekerezo kandi twagitanganye umutima mwiza,ntabwo ari ugutegeka rwose.

IGIHE: Ariko hari izindi nzira mwanyuramo, uri umudepite kandi mwemerewe kuzamura ingingo runaka mu nteko ikaganirwaho, mwaba mwarigeze mubikora?

Habineza: Byaradutangaje uburyo byakiriwe mu buryo butandukanye hirya no hino ku Isi, bamwe nabi cyane abandi babyakira neza ariko ntabwo ari ubwa mnbere twari tubigarutseho. Havuyemo isomo ryiza ko abanyarwanda bashobora kuganira, bashobora gutanga ibitekerezo bitandukanye kandi byemeje ko mu Rwanda dufite demokarasi batanga ibitekezo byabo.

Mu nzego za leta nta muntu wigeze ampohotera cyangwa se ngo ambwire nabi uretse abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bagize 'indiscipline' bagatukana ariko ibyo nabyo nk’abademokarate turabyakira, nta kindi twabikoraho. Gusa turasaba ko abantu bagira umuco w’ibiganiro tukavuga no ku ngingo zikomeye zireba igihugu cyangwa se ejo hazaza h’igihugu.

Naho mu Nteko hari uburyo ibitekerezo biza, dushatse gukora itegeko twarikora ariko ndumva bitari ngombwa ko twakora iryo itegeko, mu ihuriro ho nta kibazo abantu babiganira.

IGIHE: Kuki mu nteko wumva atari ngombwa?

Habineza: Kugira ngo biganirwe mu Nteko bifite inzira bicamo, gutegura umushinga w’itegeko, kuwuganiraho, kubisuzuma, ishyaka rizongera ribisuzume neza niba bikwiriye cyangwa bidakwiriye ko byajya mu nteko ariko ku giti cyanjye kuri uyu munota ndumva ntacyo nabivugaho kuko tuzongera tuvugurure manifesto yacu mu minsi iri imbere, turebe niba bikwiye ko tubikomeza cyangwa se bidakwiye ko bikomeza, ntabwo ari icyemezo nafata.

Dukurikije ibiganiro bimaze iminsi, ibitekerezo abantu batanga hirya no hino, ibyo byose twabiganiraho tukareba niba iyo ngingo twayikomeza cyangwa tutayikomeza kuko habonetse ibitekerezo byinshi, numva twabishingiraho ariko ku giti cyanjye numva bitaba ari ngombwa kubitwara mu nteko.

IGIHE: Ko na we wigeze gukorera politiki hanze y’igihugu, Leta niyo yakwegereye ngo utahe cyangwa watashye ku bushake?

Habineza: Njye ntabwo yigeze inyegera ngo tuganire kuko nari mfite ishyaka mu gihugu, navuye mu gihugu rihari, nza hanze rihari nkomeza gukorana n’abantu banjye bambwira bati garuka nutagaruka ishyaka rizasenyuka […] abantu batandukanye baramfashije kumvikanisha ibitekerezo byanjye ku buryo nari niteguye kugaruka. Nari mfite n’abavoka bagomba kumfasha kumfunguza ndamutse mfunzwe ariko numvaga nta cyaha nishinja […]

Leta twayisanze i Kigali dutanga ibyangombwa byacu mu karere ka Gasabo dusaba ko batwemerera, bibanza kwanga turakomeza turahanyanyaza kugeza igihe byaje gukunda. Ni inzira nziza twaciyemo n’abandi bakurikiza.

IGIHE: Nyuma y’ibi bimaze iminsi bikuvugwaho, haba hari uwaje kukubaza ibyo murimo?

Habineza: Nta muyobozi wa Leta wigeze aza kumbwira ngo mwakoze amakosa, barabizi ko biri muri manifesto yacu kandi si ubwa mbere babyumvise, abaturage byarabatunguye ariko abayobozi ntabwo byabatunguye.

[…] iyo manifesto yacu iba ifite ikibazo, na Komisiyo y’Amatora yari kutubwira ko twagize ikibazo.

IGIHE: Ku giti cyawe ukurikije ibisubizo mwabonye, iki ni igitekerezo cyo gukomeza?

Habineza: Ku giti cyanjye nari nkubwiye ko numva atari ikintu natwara mu Nteko Ishinga Amategeko, ni ku giti cyanjye. Ku rwego rw’ishyaka tuzabiganiraho turebe niba byavugururwa, byavamo cyangwa byakomeza. Ntabwo nakwiha kuvugira Ishyaka kuko ni ikintu cyemejwe n’abarwanashyaka b’igihugu cyose, ntabwo nakwiha kuvuga ngo njyewe ngiye kubikuramo ariko twabIganiraho bitewe n’ibisubizo twabonye.

Ntabwo twatsimbarara ku kintu kimwe. Hari ibitekerezo byinshi twamaze kwakira,.. [ntabwo] abantu bagomba gutsimbarara ahantu hamwe.

Naboneraho umwanya wo kuvuga nti ‘niba hari abantu nakomerekeje, mbiseguyeho ‘ kuko bigaragara ko hari abantu bamwe babifashe nabi, baranatukana bashaka no kunyandagaza bitewe n’impamvu zabo zitandukanye, nagira ngo nanjye nisegure kuri abo bantu bumva ko nabakomerekeje, ntabwo nari mfite umugambi wo kubakomeretsa […] ni igitekerezo cy’ishyaka nagombaga gushyigikira ariko nta mugambi mubi Ishyaka ryacu rifite cyangwa se abarwanashyaka bafite, twese dufitiye gahunda nziza igihugu.

IGIHE: Mu batanze ibitekerezo hari n’abagusabye kwegura….

Habineza: Kwegura? Ntabwo nshobora kwegura kubera ko natanze igitekerezo cy’ishyaka cyangwa se navuze ibiri muri manifesto y’ishyaka. None se urumva muri Repubulika, Umuyobozi w’umutwe wa Politiki avuze ibiri muri manifesto y’ishyaka rye abantu bakavuga ngo egura, ubwo se twaba turi kuyobora ikihe gihugu? Ntabwo bishoboka, sinshobora kwegura na rimwe kandi nta muntu n’umwe ndumva wanyeguza kubera ko navuze ibiri muri manifesto.

IGIHE: Hari ifoto yakwirakwijwe mu minsi ishize usinziriye mu Nteko, uriya ni wowe?

Habineza: Ubundi njye ntabwo njya nicara hariya, ubundi nicara ku meza ya mbere […] biriya bintu nanjye byarantangaje aho byavuye […] kuba abantu bakoresha ibihimbano ni umuco mubi dukwiriye kurenga. Niba umuntu atanze igitekerezo twumve igitekerezo, twe kujya kumwinjirira mu bumuntu bwe, ntacyo byaba bimaze kandi hari abantu nkanjye badakangishwa n’ibintu nk’ibyo.

Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye na Frank Habineza (Video :https://www.youtube.com/watch?v=fXBES_pqAcw&feature=emb_title )

Source: Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura - IGIHE.com